Umuhanzi Cecille Kayirebwa yafatiwe mu bukwe bw’umusizi yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 #rwanda #RwOT

Written by

in

Umuhanzikazi nyarwanda ukunzwe na benshi, Cecille Kayirebwa yafatiwe mu bantu bari mu birori by’ubukwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Hari mu muhango wo gusaba no gukwa, mu bukwe bw’umusizi Tuyisenge Olivier bwabereye mu Mujyi wa Kigali, mu murenge wa Nyakabanda mu Kagari ka Nyakabanda II mu Mudugudu wa Kirwa.

Polisi y’u Rwanda ikaba yafashe Cecille Kayirebwa akaba yafatiwe hamwe n’abantu barenga 50 bari bitabiriye ubu bukwe, bakaba bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

kayirebwa n’abo bari bari kumwe basohoka ahabereye ubukwe

Umusizi Olivie ni we wari wakoze ubukwe

Bahise bajyanwa muri Stade Regional i Nyamirambo

Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-cecille-kayirebwa-yafatiwe-mu-bukwe-bw-umusizi-yarenze-ku-mabwiriza-yo-kwirinda-covid-19

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *