Urwango, kudahana agaciro, n'irondabwoko biracyabaho- Ambasaderi Einat Weiss – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ku nshuro ya 80, Isi yifatanyije na Israel mu kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi [Holocaust] yakozwe na Adolf Hitler afatanyije n'abo mu Ishyaka ry'Aba-Nazi, igahitana ubuzima bw'abasaga miliyoni esheshatu.

Mu Rwanda, iki gikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, kuri uyu wa 27 Mutarama 2025. Cyabimburiwe no kwibuka no kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahashyinguye.

Ambasaderi Einat yavuze ko 'Ibibi by'urwango, kudaha abandi agaciro, n'irondabwoko biracyabaho muri iyi Si yacu uyu munsi. Kimwe mu bintu byagize uruhare rukomeye mu gutuma Jenoside yakorewe Abayahudi ishoboka ni ikwirakwizwa ry'imvugo zibiba urwango, ryabaye umusemburo w'ibikorwa bya kinyamaswa bidashobora gusobanurwa.'

Yashimangiye ko kwibuka ari ingenzi kuko 'Kuzirikana amateka bitugeza ku kwiha inshingano, kugira ngo amagambo 'ntibizongere ukundi' ataba intero gusa, ahubwo abe ihame riduha umurongo. Gusa kwibuka ntibihagije. Tugomba kugira icyo dukora mu kurwanya amagambo y'urwango n'ivangura rishingiye ku bwoko biganisha ku bikorwa by'urugomo.'

Yasabye urubyiruko rw'u Rwanda gukoresha imbuga nkoranyambaga neza, kugira ngo barwanye 'ababeshya cyangwa bagoreka ukuri kuri Jenoside yakorewe Abayahudi ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mukoreshe ukuri, imitekerereze yagutse, n'ubumenyi mu guteza imbere umuco wo kubahana no gusabana.'

Umwarimu muri Kaminuza ya Tel Aviv muri Israel wari ugeze bwa mbere mu Rwanda, Prof. Uria Shavit, yavuze ko u Rwanda na Israel ari ibihugu bifite byinshi bihuriyeho, bishingiye ku mateka byanyuzemo.

Ati 'Ubwo nasuraga Urwibutso rwa Kigali, nababajwe cyane no kubona mu Rwanda ibi byose byabaye nyuma ya Jenoside yakorewe Abayahudi, nyuma y'uko amahanga yahize ko ayo mahano atazasubira ukundi, abantu benshi barakuye isomo mu byabaye mu Ntambara y'Isi ya Kabiri.'

Komiseri ushinzwe imibereho y'Abayahudi mu Budage no kurwanya ivangura rikorerwa Abayahudi, Dr. Felix Klein, yavuze ko ibyabereye Auschwitz-Birkenau ari indengakamere, icengezamatwara n'ubuhezanguni byaranze Adolf Hitler n'abo bafatanyije.

Mu myaka yo hagati ya 1941 na 1945 mu Ntambara ya Kabiri y'Isi, imiryango y'Abayahudi yiciwe Auschwitz-Birkenau muri Pologne, aho Abayahudi bavanywe hirya no hino mu Burayi bakahahurizwa bakicwa.

Magingo aya Auschitz ni hamwe mu hakomeye hakorewe ubwicanyi ndengakamere mu gushaka kurimbura ubwoko bw' Abayahudi bicwaga n'aba-Nazi bo mu Budage.

Ambasaderi w'u Budage mu Rwanda, Heike Uta Dettmann, yavuze ko nubwo igihugu cye cyakoze amahano yaba mu Burayi no mu Rwanda, ubu kiri kugerageza guhindura amateka.

Ati 'Kuba u Budage buri kugira uruhare mu kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi hano mu Rwanda biranezeza. Uburyo u Budage bwongeye kwakiranwa urugwiro mu muryango mpuzamahanga nyuma y'amahano yabaye, ni ikintu kizahora kinkora ku mutima. Kubona ibendera ry'u Budage n'irya Israel byombi byegeranye biranyura cyane.'

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko kwibuka bigomba kubaho mu rwego rwo guha agaciro abishwe.

Ati 'Ni ukwibutsa ko bijyana no gukumira ahakigaragara imvugo z'urwango n'ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko abapfuye bagomba kwibukwa hanarengerwa abasigaye, ntitujye dutegeza ko abantu bicwa kugira ngo hafatwe ibyemezo.'

Jenoside yakorewe Abayahudi yahitanye abasaga miliyoni esheshatu, naho Jenoside yakorewe abatutsi ihitana abasaga miliyoni.

Iki gikorwa cyaranzwe n’imvura

Ubwo Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yari ageze ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Hashyizwe indabo ku mva rusange zishyinguyemo imibiri y’Abatutsi isaga ibihumbi 250 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994

Umuyobozi Mukuru wa AEGIS Trust, Munyantwali Alphonse, wari umwe mu bitabiriye iki gikorwa, ubwo yashyiraga indabo ku mva

Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) mu Rwanda, Dr Fatmata Lovetta Sesay, yunamiye imibiri y’Abatutsi bashyinguye ku Rwibutso rwa Kigali

Umuryango wa Ambasaderi w'u Budage mu Rwanda, Heike Uta Dettmann, wunamiye inzirakarengane z’Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994

Umuryango wa Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, washyize indabo ahashyinguye Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994

Iki gikorwa cyabimburiwe n’isangesho rya Rabbi Haim Bar Sela

Hafashwe umunota wo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’iyakorewe Abayahudi

Umwarimu muri Kaminuza ya Tel Aviv muri Israel, Prof. Uria Shavit, yavuze ko u Rwanda na Israel ari ibihugu bifite byinshi bihuriyeho, bishingiye ku mateka byanyuzemo

Iki gikorwa cyari cyitabiriwe na benshi bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda

Komiseri ushinzwe imibereho y'Abayahudi mu Budage no kurwanya ivangura rikorerwa Abayahudi, Dr. Felix Klein, yavuze ko ibyabereye Auschwitz-Birkenau, ari urugero rw'igikorwa cy'indengakamere kidakwiye gusubira ukundi

Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, yari yitabiriye iki gikorwa

Umuririmbyi Julia Consten yataramiye abari aho

Ambasaderi w'u Budage mu Rwanda, Heike Uta Dettmann, yashimye uko igihugu cye cyongeye kwakirwa muri sosiyete nyuma y’amahano yabaye

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yavuze ko Isi idakwiye kwirara kuko hari ahakigaragara ibibazo biterwa n'urwango mu bantu

Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) mu Rwanda, Dr Fatmata Lovetta Sesay, ni we wari wahagarariye Umuhuzabikorwa w’amashami ya Loni mu Rwanda, Ozonnia Ojielo

Rutagungira Didier wa Aegis Trust ni we wari uyoboye iki gikorwa

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko kwibuka bigomba kujyana no gukumira imvugo zihembera urwango

Mu Rwanda, igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi [Holocaust] cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye

Amafoto: Nzayisingiza Fidèle


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urwango-kudahana-agaciro-n-irondabwoko-biracyabaho-ambasaderi-einat-weiss

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *