Ikipe y’igihugu yatangiye igikombe cy’Isi itsindwa isuzuguwe #rwanda #RwOT

Written by

in

Ikipe y’igihugu y’abagore y’abatarengeje imyaka 20 muri Volleyball yatangiye irushanwa itsindwa n’u Buholandi amaseti atatu ku busa.

Kuva ku munsi w’ejo hashize mu Buhalandi hatangiye igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 20 mu mukino wa Volleyball.

U Rwanda ruri mu itsinda A na Brazil, Argentine n’u Buhalindi bwakiriye iki gikombe.

U Rwanda rukaba rwarakinnye umukino warwo wa mbere ku munsi w’ejo rukina n’u Buholandi, umukino warangiye u Rwanda rutsinzwe rusuzuguwe amaseti 3-0.

Iseti ya mbere u Buhalandi bwayitsinze ku manota 25 kuri 6, iya kabiri ku manota 25 kuri 5 ni mu gihe iya gatatu yabaye 25 kuri 6.

Uyu munsi saa 14:30′ u Rwanda rurakina na Brazil, ni mu gihe ruzasoza ku munsi w’ejo rukina na Argentine nabwo saa 14:30.

Abakinnyi b’u Rwanda mbere y’umukino

Ba kapiteni mbere y’umukino

Ntabwo u Rwanda rwahiriwe n’umukino ufungura irushanwa

Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikipe-y-igihugu-yatangiye-igikombe-cy-isi-itsindwa-isuzuguwe

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *