Mu Rwanda hagiye gutangira gukinwa shampiyona… – #rwanda #RwOT

Written by

in

Mu nama yahuje komite nyobozi ya FERWAFA yabaye tariki ya 22 Ukwakira 2021, yafatiyemo umwanzuro w'itangira ry'icyiciro cya gatatu mu mupira w'amaguru mu Rwanda.

FERWAFA yatangaje ko shampiyona y'icyiciro cya gatatu mu mupira w’amaguru kizatangira mu mwaka w’imikino wa 2022-23, bityo amakipe azitwara nabi mu cyiciro cya 2 uyu mwaka azamanuka mu cya gatatu.

Iyi shampiyona izajya ikinwa n'abakinnyi batarengeje imyaka 20.

Hari hashize igihe kirekire abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda basaba ko habaho icyiciro cya gatatu kuko kizafasha abakinnyi bakiri bato kuzamura impano mu mupira w'amaguru.

Ibaruwa y’imyanzuro ya komite ya FERWAFA ishyiraho shampiyona y’icyiciro cya gatatu

Source : https://inyarwanda.com/inkuru/110944/mu-rwanda-hagiye-gutangira-gukinwa-shampiyona-yicyiciro-cya-gatatu-mu-mupira-wamaguru-110944.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *