Umunyamakuru Khenzman yakoze ubukwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

Written by

in

Umunyamakuru Tuyishime Karim wamamaye mu ruganda rw’imyidagaduro nka Khenzman, wakorye amaradiyo atandukanye nka City Radio, BB FM na Vision FM yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Garukutete Amira Christella bari bamaze imyaka 3 bakundana.

Uyu musore ushinzwe iyamamazabikorwa mu ruganda rwa Skol, yasezeranye imbere y’amategeko ku wa Kane tariki ya 18 Ugushyingo 2021.

Uru rugendo rwabo rwari rumaze imyaka imyaka igera kuri 3, bahisemo kurukomeza babana akaramata, ni mu muhango wabereye mu Karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Nyuma y’uyu muhango bakaba basezeranye n’imbere y’Idini ya Islam bose basengeramo, bakaba bari baherekejwe n’inshuti ndetse n’abavandimwe.

Khenzman arahirira kubana akaramata na Christella

Christella na we yarahiriye kuzabana akaramata na Khenzman

Bashyikirizwa icyemezo cy’uko bamaze gusezerana imbere y’amategeko

Bari bamaze imyaka 3 bakundana

Byari ibyishimo bikomeye kuri aba bombi

Basezeranye mu idini ya Islam

Bari bashyigikiwe

Inshuti abavandimwe bari baje kubaba hafi

Mike Karangwa bakoranye kuri BB FM na we yari yaje kumushyigikira

Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-khenzman-yakoze-ubukwe-amafoto

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *