Igitaramo cya Symphony Band na Ric Hassani abantu babuze gikererwa amasaha 5 yose (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

Written by

in

Igitaramo cy’itsinda rya Sympony Band ryatumiyemo umuhanzi wo muri Nigeria, Ric Hassani cyiswe 'Fantacy Music Concert’ cyagaragayemo ubwitabire bwo ku rwego rwo hasi byatumye gikererwaho amasaha 5 yose.

Byari biteganyijwe ko iki gitaramo kigomba gutangira ku isaha ya saa 15:00′, ariko bitewe n’ubwitabire buke byatumye gikererwa.

Benshi babihuje n’uko n’ubundi tariki ya 4 Ukuboza 2021 cyabereyeho, muri Kigali Arena hari hateganyijwe ikindi gitaramo cy’umwami wa Rhumba, Koffi Olomide bagakeka ko ari ho benshi bari bigiriye.

Saa 20:00′ zibura iminota mike nibwo Ally Soudy wari MC muri iki gitaramo yageze ku rubyiniro atangira gushyushya abantu bake bari bahari, uko amasaha yashiraga niko abantu biyongeraga.

Nta mwanya munini waciyeho ahita aha ikaze itsinda rya Symphony Band umwanya riza gucurangira bake bari bahari.

Iri tsinda ryagerageje gukora iyo bwabaga ngo bashimishe abari baje kubashyigikira, ryaririmbye zimwe mu ndirimbo zabo zikumwe nka 'Replay’, 'Igitabo’ na 'I Miss U’ n’izindi.

Iri tsinda ryakurikiwe na Nel Ngabo wishimiwe cyane n’urubyiruko rwari rwitabiriye iki gitaramo, uyu muhanzi yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze nka 'Sawa’, 'Nywe’, 'Tayali’ na 'Muatale’ yakoranye na Bruce Melodie yishimiwe na benshi.

Nel Ngabo akaba yakorewe mu ngata na Confy waririmbye 'Joana’, 'Panha’ na Pole Pole n’izindi.

Ric Hassani wari wazinduye benshi ni we wahise uhabwa umwanya, uyu muhanzi akaba yakiranywe ibyishimo na bake bari baje kwihera ijisho.

Uyu muhanzi yasusurukije abari bahari mu ndirimbo ze zitandukanye nka 'Number One’, 'Thunder Fire You’, 'Everthing’, 'Only You’, 'My Only Baby’ yakoranye na Mike Kayihura yahise anahamagara ku rubyiniro bakayiririmbana, yahise anamusigira urubyiniro maze Mike Kayihura na we asusurutsa abakunzi be.

Iki gitaramo kikaba cyari cyitabiriwe na bimwe mu byamamare nyarwanda cyane mu ruganda rw’umuziki, nka Producer Ishimwe Clement, Dj Ira, abahanzi Bruce Melodie na Platini.

Symphony Band niyo yabanje ku rubyiniro

Nel Ngabo yahise abakorera mu ngata

Confy ku rubyiniro

Ric Hassani bake bari baje yabashimishije

Mike Kayihura yaririmbanye na Ric Hassani indirimbo bakoranye

Dj Ira (ubanza ibumoso) mu bari bitabiriye Fantacy Music Concert

Platini na Clement bari baje muri iki gitaramo

Ric Hassani bake bari baje yabashimishije

Ubwitabire bwo bwari hasi

AMAFOTO: Inyarwanda

Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/igitaramo-cya-symphony-band-na-ric-hassani-abantu-babuze-gikererwa-amasaha-5-yose-amafoto

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *