PATIENT NA GENTILLE: Minisitiri Bamporiki Edo… – #rwanda #RwOT

Written by

in

Minisitiri Bamporiki ni umwe mu bitabiriye ubukwe bw’umuramyi Patient Bizimana na Gentille Karamira, ku munsi w’itariki ya 19 Ukuboza 2021 winjiye mu mateka y’abageni n’abakunzi b’ibihangano byo kuramya no guhimbaza Imana.

Wabimburiwe no kuba Patient Bizimana yasabye anakwa Gentille Karamira mu muhango witabiriwe n’imiryango n’inshuti, zirimo ibyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana harimo Simon Kabera, Serge Iyamuremye na Ishimwe Joshua; nyuma abageni bakomereza mu rusengero rwa Restoration Church i Masoro aho  bahamirije isezerano ryabo imbere y’Imana n’abantu.

Muri aka kanya abantu banyuranye bakaba bateraniye kuri Romantic Garden ahantu hateguye neza, hateguriwe bwa mbere mu mateka ya Patient Bizimana na Gentille  Karamira nk’umuntu umwe kwakira abashyitsi.

Ubukwe bwa Patient Bizimana bukaba bubaye nyuma y’imyaka ibiri ari umugabo n’umugore imbere y’amategeko, ariko bukaba bwaragiye busubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.

Minisitiri Bamporiki Edouard ari mu bitabiriye ubukwe bwa Patient na Gentille 

MTN CSR, Alain Numa na Raoul Rugamba mu bitabiriye ubukwe bwa Patient Bizimana 

Ni benshi bateraniye kuri Romantic Garden ahagiye kubera kwiyakira

Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112742/patient-na-gentille-minisitiri-bamporiki-edouard-ni-umwe-mu-bitabiriye-ubukwe-amafoto-112742.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *