Emojis n’ibisobanuro byazo (Igice cya I) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Written by

in

Reka turebere hamwe zimwe muri zo n’ibisobanuro byazo:

Umuriro

Umuriro

Aka kamenyetso gakoreshwa igihe umuntu ashaka kwerekana ko ashimishijwe n’igikorwa kibaye cyangwa kigiye kuba (haraza gushya/hahiye), cyangwa se kwerekana ko wishimiye umuntu runaka bitewe n’uko agaragara cyangwa ibikorwa bye.

Isura icuramye

Isura icuramye

Natebyaga, nikiniraga, sinari nkomeje.

Isura ifite amaso y

Isura ifite amaso y’udukubo

Gushiguka, gukuka umutima kubera ibibaye (ibyago/urupfu)

Inguge yipfutse amaso

Inguge yipfutse amaso

Ngize isoni z’ibyo mbonye, sinshobora gukomeza kubireba.

Inguge ipfutse umunwa

Inguge ipfutse umunwa

Ngize isoni z’ibyo mvuze cyangwa nanditse.

Inguge ipfutse amatwi

Inguge ipfutse amatwi

Sinemera ibyo numvise, sinshaka no kubyumva.

Inzara barimo gusiga vernis

Inzara barimo gusiga vernis

Ibyo uvuze (wanditse) ntacyo bimbwiye, nta n’icyo byampinduraho.

Umuntu urimo kubyina

Umuntu urimo kubyina

Ndi mu byishimo, ndashaka kujya kubyina nkanezerwa.

Ikiganza kirambuye mu kirere

Ikiganza kirambuye mu kirere

Hagarara! Rekera aho! Ntugire icyo urenzaho! Mu yandi magambo ni STOP! Iki kiganza hari abagikoresha mu butumwa bwo gusuhuzanya ariko si byo.

Ikiganza kinyeganyega

Ikiganza kinyeganyega

Iki kiganza ni cyo cyagenewe gukoreshwa mu mwanya w’ubutumwa bwo gusuhuzanya.

Ikiganza kirambuye mu kirere

Ikiganza kirambuye mu kirere

Simbizi pe! Sinzi uko nabisobanura.

Isura n

Isura n’ibiganza bireba iruhande

Ni uko bimeze, wabyemera utabyemera nta kindi nabikoraho.

Isura ifite amaso gusa

Isura ifite amaso gusa

Mbuze icyo mvuga, ndaruciye ndarumira (ururimi)

Igikanka (amagufa y

Igikanka (amagufa y’umutwe)

Ibi birenze ukwemera, ndapfuye!

Akarahuramuriro (electric plug)

Akarahuramuriro (electric plug)

Icyo wakenera cyose nakikubonera.

Isura ita inkonda

Isura ita inkonda

Amerwe aranyishe (ndashaka kurya), cyangwa se ndakwifuza (umugore/umugabo). Ishobora no gukoreshwa n’umuntu werekana ko yasagutswe n’inzoga (gusinda).

Biracyaza…

Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/emojis-n-ibisobanuro-byazo-igice-cya-i

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *