Nkusi Arthur yabonye umusimbura kuri Kiss FM (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

Written by

in

Nyuma y’uko Nkusi Arthur asezeye kuri Kiss FM iyi Radio yamaze gutangaza Gentil Gideon Ntirenganya nk’umusimbura we.

Tariki ya 23 Ukuboza nibwo Nkusi Arthur yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ko tariki ya 24 Ukuboza ari wo munsi wa nyuma we kuri Radio ya Kiss FM.

Arthur Nkusi akaba yarakoranaga na Sandrine Isheja mu kiganiro cya mu gitondo cya “Kiss Breakfast”.

Iyi radio binyuze kuri page yayo ya Facebook ikaba yamaze gutangaza ko umusimbura wa Arthur Nkusi uzajya ukorana na Isheja Sandrine Butera, banatangiranye uyu munsi ari Gentil Gedeon Ntirenganya.

Yagize iti “Waramutse! Waramutse! Dufatanye guha ikaze Gentil Gedeon tuzajya tubana mu kiganiro Kiss Breakfast hamwe na Sandrine Isheja.”

Gentil Gedeon ni umunyamakuru ufite uburambe mu itangazamakuru, yakoreye Radio ya KT Radio yamazeho igihe, akaba yaramenyekanye cyane mu kiganiro, “Inyanja Twogamo”.

Gentil Gedeon yinjira muri Kiss FM ku munsi we wa mbere mu kazi

Sandrine Isheja bagiye kujya bakorana

Gentil na Sandrine bagiye kujya bakorana ikiganiro Kiss Breakfast

Akazi yahise agatangira

Ahari Arthur Nkusi ubu haje Gentil Gedeon

Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nkusi-arthur-yabonye-umusimbura-kuri-kiss-fm-amafoto

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *