Miss Rwanda 2022: Abakobwa 9 muri 43 ni bo ba… – #rwanda #RwOT

Written by

in

Umukobwa wa mbere watangajwe gukomeza muri Nyampinga w’u Rwanda 2022 ni nimero 22 Ntaganira wavuye mu mujyi wa Kigali akaza kwiyamamariza mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze. Uwamukuriye ni nimero 37 witwa Mutavu, undi ni nimero 04 Nshuti Vanessa, hakurikiraho nimero 08 Bagiriteto Aliane, wakurikiwe na nimero 01 Uwase Mignone.

Hakurikiyeho nimero 10 Umutoniwase Dianah, nawe akurikirwa na nimero 33 Cyiza Raissa, hakurikiraho nimero 30 Kaberuka Emmanuella wahise agaragaza amarangamutima menshi aho yanabuze uko yifata kubera ibyishimo. Nimero 40 ni we watangajwe bwa nyuma mu babonye itike, akaba ari Igiraneza Mugisha Gislaine. Abakobwa 9 ni bo batsindiye guhagararira Intara y’Amajyaruguru muri iri rushanwa, mu bakobwa 43 bari bahataniye guhagararira iyi Ntara.

Abakobwa 9 nibo bazahagararira Intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2022

Source : https://inyarwanda.com/inkuru/113982/miss-rwanda-2022-abakobwa-9-muri-43-nibo-bazahagararira-intara-yamajyaruguru-113982.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *