Mbere yo guhura na Mukura VS, Rayon Sports yanyagiye Nyanza (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

Written by

in

Ikipe ya Rayon Sports yanyagiye Nyanza FC ibitego 4-0, ni mbere yo guhura n’ikipe ya Mukura VS muri shampiyona.

Ni umukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo kuri uyu wa Kabiri, ni mu rwego rwo gufasha iyi kipe yari yabonye umutoza mushya, Jorge Paixão kwitegura neza shampiyona izakomeza mu mpera z’iki cyumweru.

Nyuma y’uko yari yanganyije na Police FC mu mukino wa mbere wa gicuti, Jorge Paixão uyu munsi yihimuye kuri Nyanza.

Sanogo Sulaiman ni we wafunguye amazamu ndetse Rayon Sports iba yanabonye igitego cya kabiri hakiri kari ntibabasha kubyaza umusaruro amahirwe babonye, bagiye kuruhuka ari 1-0.

Mu gice cya kabiri Muhire Kevin yashyizemo icya kabiri, Nishimwe Blaise ashyiramo icya 3, hari mbere y’uko Nizigimana Karim Mackenzie ashyiramo agashinguracumu.

Umukino waherukaga guhuza aya makipe i Nyanza, yanganyije 2-2.

Rayon Sports izasubukura shampiyona ikina umunsi wa 16 na Mukura VS tariki ya 12 Gashyantare 2022, ni umukino uzabera i Huye.

11 ba Rayon Sports babanjemo

11 Nyanza FC yabanje mu kibuga

Nyuma y’imyaka myinshi Ishimwe Kevin yagarutse muri Rayon Sports

Bukuru Christophe agenzura umupira

Musa Esenu uyu munsi kureba mu izamu byanze

Kevin Muhire yatsinze igitego cya kabiri

Umutoza Jorge Paixão akomeje kureba ikipe ye

Bishimira igitego

Bifatanyije bajya gushimira abafana

Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mbere-yo-guhura-na-mukura-vs-rayon-sports-yanyagiye-nyanza-amafoto

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *