Niboye: Mukarutabana Venancia warokotse Jenoside yahawe ubufasha na Genuine – #rwanda #RwOT

Written by

in

Mukantarama yishimiye ubu bufasha yahawe nyuma yo kumara igihe kirekire ategereje uwamufasha.

Ati 'Byanejeje cyane kubona urubyiruko rw'abakiri bato bafata iya mbere bakanyemerera kumvuza kugeza uburwayi maranye igihe kirekire bukize.'

Yanishimiye inkunga y'amabati yahawe agira ati 'Imvura yagwaga inzu ikava amazi akansanga mu nzu, nkiringira Imana ngo ibimfashemo none nagize umugisha wo kubona abagira neza baza kunsakarira. Ndabashimiye cyane Imana ibahe umugisha utagabanyije.'

Yanatangaje ko bishimishije kubona urubyiruko rufata iya mbere rukamusura cyane muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi wa Genuine, Gad Kirenga, yatangaje ko bahisemo Mukarutabana kugira ngo babashe kumugabanyiriza uburibwe bwiyongera ku bwo yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati 'Umubyeyi nk'uyu uba warashegeshwe n'ibihe yanyuzemo, ahorana agahinda ku buryo iyo ibindi bibazo bituruka ku ruhande byiyongereyeho bimuteza uburwayi butandukanye.'

Yakomeje agira ati 'Igikorwa nk'iki cyo kumusakarira inzu kimufasha koroherwa mu bwonko no mu mutima, maze uburibwe bwe bukagabanuka.'

Yanahishuye ko Genuine igenda ikora ibikorwa nk'ibi byo kuvura abantu batishoboye no mu bihe bitari ibyo kwibuka.

Ati 'Tugenda tureba mu mirenge n'utugari dutandukanye, twabona umuntu ukwiye ubufasha tukabumuha.'

Yasoje agira inama Abanyarwanda yo gufatanya bakunga ubumwe bafasha abatishoboye cyane Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Niboye, Mpazimaka Gaspard, yashimye ibikorwa nk'ibi bya Genuine byunganira Leta mu gufasha abaturage, anasaba ibindi bigo bitandukanye by'abikorera kuyoboka uyu murongo.

Genuine ikora uvuzi ku ndwara zitandukanye nk'imitsi, umugongo, disc z'urutirigongo zangiritse, umutwe na pararize, ikaba ikorera mu Rwanda no muri Zimbabwe. Amashami yabo mu Rwanda aherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimironko, mu gihe mu ntara ari mu turere twa Muhanga na Rubavu.

Mukarutabana yasaniwe inzu yamuviraga

Hatanzwe amabati azafasha gusana inzu ya Mukarutabana

Mukarutabana yagaragaje akanyamuneza nyuma yo kwemererwa ko azavurwa na Genuine ku ndwara yari amaranye igihe

Abakozi ba Genuine basuye Mukarutabana warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Mukarutabana yashimye urubyiruko rwa Genuine rwaje kumusura muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Mukarutabana wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi yahawe ubufasha burimo amabati yo gusakara inzu ye


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/niboye-mukarutabana-venancia-warokotse-jenoside-yahawe-ubufasha-na-genuine

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *