Amavubi yaguye miswi na Equatorial Guinea, rutahizamu Gerard ariyerekana(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

Written by

in

Ikipe y’igihugu Amavubi yanganyije na Equatorial Guinea ubusa ku busa mu mukino wa gicuti wabereye muri Maroc.

Ni umukino wa gicuti wateguwe mu rwego rwo gufasha ibihugu byombi kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’iri mu minsi iri imbere.

Nko ku ruhande rw’u Rwanda wari umwanya mwiza wo kureba abakinnyi bashya bahamagawe bwa mbere uko bitwara.

Amakipe yombi yatangiye akinira mu kibuga hagati aho ku ruhande rw’u Rwanda, Rafael York ari mu bakinnyi bagaragazaga kwihutisha umukino.

Iminota 45 y’umukino yarangiye nta kipe n’imwe ibonye uburyo bukomeye bwabyara igitego, amakipe ajya kuruhuka.

Mu gice cya kabiri umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer yagaruye ikipe yari yatangiranye umukino. Ku munota wa 58 Amavubi yakoze impinduka, Mugunga Yves ava mu kibuga asimburwa na Gerard, Djihad Bizimana na we asimburwa na Ally Niyonzima utaherukaga gukinira Amavubi.

Nyuma y’izi mpinduka, Amavubi yatangiye gukina ndetse Ally Niyonzima akanyuzamo agatera imipira miremire igana imbere y’izamu.

Ku munota wa 65 nabwo Amavubi yakoze impinduka, Nishimye Blaise na Habimana binjiye mu kibuga basimbura Rubanguka Steve na Kagere Meddie.

Habimana na we wari wiyeretse abanyarwanda bwa mbere, ntabwo yagaragaje itandukaniro rikomeye nk’uko Mugenzi we Gerard yerekanye ko hari byinshi yafasha mu busatirizi bw’u Rwanda. Iminota 90 y’umukino yarangiye nta kipe irebye mu izamu, amakipe yombi atandukana anganya ubusa ku busa.

Rubanguka Steve ntiyari aherutse mu Mavubi

Mutsinzi Ange Jimmy wa CD Trofense muri Portugal

Omborenga Fitina yari yagiriwe icyizere cyo kubanza mu kibuga

Kapiteni Meddie Kagere yagerageje biranga

Djihad Bizimana yarwanye intambara itoroshye mu kibuga hagati

Mugunga Yves mu bakinnyi ba Equatorial Guinea

Rafael York umwe mu bakinnyi b’u Rwanda bitwaye neza

Rutahizamu mushya wa Mavubi, Gerard Bi Goua Gohou yatanze akazi kuri Guinea

Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yaguye-miswi-na-equatorial-guinea-rutahizamu-gerard-ariyerekana-amafoto

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *