Impala ziracyacuranga! Makanyaga na Cyusa ber… – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ni igitaramo kinogeye ijisho cyabereye kuri kuri Romantic Garden ku Gisozi mu ijoro ryo ku wa 26 rishyira ku wa 27 Ugushyingo 2022. Cyateguwe n'Ikigo Romantic Garden Ltd ku bufatanye n'abafatanyabikorwa barimo Uruganda NBG Ltd rwenga inzoga zirimo United Gin na Whisky kandi rukoresha imashini zigezweho ku buryo bidahumanya ikirere.

Umuziki gakondo w'umwimerere ndetse ucuranzwe n'abahanga, ubwitabire buhambaye, kubyina kuva ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma, ni bimwe mu byaranze iki gitaramo. Orchestre Les Fellows ni bo bafunguye iki gitaramo baririmba indirimbo zabo zitandukanye zirimo 'Mwana nakunze, Urukundo rukuze, Yewe Mukobwa, Sinigeze nkureba nabi n'izindi.

Makanyaga umuziki umuri mu maraso

Umuhanzi Cyusa yaririmbye indirimbo zirimo Muhoza Wanjye, Marebe, Imparamba n'izindi.

Makanyaga washyize akadomo kuri iki gitaramo yaririmbye indirimbo ze zakunzwe na benshi zirimo 'Mporeza umutima, Mukamurenzi, Nshatse inshuti, Rubanda ntibakakoshye, urukundo rurambuye, Suzana n'izindi.

Munyanshoza yeretswe urukundo

Makanyaga imbere y'imbaga y'abantu

Cyusa yerekanye ko Gakondo imuri mu maraso

M Irene na Rocky banyuzwe n'umuziki wa Cyusa

Orchestre Impala zerekange ko zigicuranga 

Young Grace yaciye akadiho

Bamenya yanyuzwe

Abantu bari bakubise buzuye

Igisope na Gakondo cyabyinwe karahava

Cyusa na Makanyaga ubwo bageraga ahabereye igitaramo 

Rocky Kirabiranya ni umwe mu bari bahari

Byari uburyohe

AMAFOTO: Sangwa Julien inyarwanda.com

Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123245/impala-ziracyacuranga-makanyaga-na-cyusa-berekanye-ubudahangarwa-mu-njyana-gakondo-amafoto-123245.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *