RIB yataye muri yombi Umukobwa wo mu Byimana ashinjwa kwikora mu nda #rwanda #RwOT

Written by

in

Uwo mukobwa yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Ugushyingo 2022 ahagana saa Saba z’amanywa.

Bivugwa ko abaturage babonye atagitwite inda yari afite bakeka ko yayikuyemo batabaza ubuyobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Mutabazi Patrick, yavuze ko bakimara kubwirwa ko yaba yishe uruhinja yabyaye bagiyeyo kureba ukuri kwabyo ku bufatanye na RIB.

Ati “Twagezeyo dusanga yishe uruhinja arutaba mu rutoki. Umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Kabgayi gusuzumwa.”

Ukekwaho icyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Byimana.

Ivomo:Igihe

Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/RIB-yataye-muri-yombi-Umukobwa-wo-mu-Byimana-ashinjwa-kwikora-mu-nda

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *