“Uzandwaza indege” Umusore yakubise amaso ifoto ya Miss Mwiseneza Josiane maze atangira kuvugishwa – IFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

Miss Mwiseneza Josiane wambitswe ikamba rya Miss Popularity mu marushanwa ya Miss Rwanda 2019, ifoto ye yatumye umusore avugishwa maze atangaza ko yamukunze kugeza ubwo yakemera kumwitangira.

Akimara gusangiza iyi foto abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, Miss Josiane yahise anabifuriza kugira weekend nziza, maze umwe mu bamukurikira ahita aza avuga akari ku mutima we.

Yagize ati 'Wallah ubundi wowe namira n'igisasu ku bwawe, ahubwo uzandwaza indege wowe. Uzi amarangi nisize ngutora. Sha ariko hari igihe nzakubona wenda amaso ku maso, gusa ndagunda mwana.'

Reba aho hasi, iyo foto ya Miss Mwiseneza Josiane yavugishije umuntu.

Source : https://yegob.rw/uzandwaza-indege-umusore-yakubise-amaso-ifoto-ya-miss-mwiseneza-josiane-maze-atangira-kuvugishwa-ifoto/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *