Rwamagana: Umudamu yapfiriye mu kirombe – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Gicurasi 2023, mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Mwurire mu kagari ka Ntunga, haravugwa inkuru y'umugore wapfiriye mu kirombe.

Amakuru avuga uyu mugore witwa Mukamurara Valentine w'imyaka 57, yabyutse ajya mu kazi asanzwe akora ko gucukura amabuye mu Kigo cyitwa Muzigura company Ltd, maze ubwo yari arimo hasi, ibuye ryamwituye hejuru ahita apfa

Umurambo w'uyu nyakwigendera wahuse ujyanwa ku bitaro by'Akarere ka Rwamagana kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Source : https://yegob.rw/rwamagana-umudamu-yapfiriye-mu-kirombe/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *