Miss Bahati Grâce n’umugabo we bagiye kwibaruka (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

Written by

in

Nyampinga w’u Rwanda 2009, Bahati Grace ari mu myiteguro yo kwibaruka nyuma y’imyaka 2 akoze ubukwe na Pacifique Murekezi.

“Gutanga kose kwiza n’impano yose itunganye ni byo biva mu ijuru.” Aya ni amagambo aboneka mu gitabo cya Yakobo 1:17, ni yo Bahati Grace yakoresheje amenyesha abamukurikira ko yitegura kwibaruka ubuheta abinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Ni amagambo yari aherekeje amafoto y’uyu mubyeyi amugaragaza ko akuriwe ari kumwe n’umugabo we ndetse n’umwana we w’imfura. Umwana we w’imfura ntabwo yamubyaranye na Murekezi.

Muri Mata 2021 ni bwo Bahati Grace yakoze ubukwe na Murekezi Pacifique. Ni umwana wa kabiri agiye kwibaruka nyuma ya Ethan Jedidiah yabyaranye n’umuraperi K8 Kavuyo muri 2012.

Bahati n’umugabo ndetse n’imfura ye

Pacifique n’imfura ya Bahati, Ethan

Ethan na nyina Grace

Miss Bahati aritegura kwibaruka we n’umugabo we Murekezi Pacifique baritegura kwibaruka

Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-bahati-grace-n-umugabo-we-bagiye-kwibaruka-amafoto

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *