Stade Amahoro irimo kuvugurwa yatangiye gushyirwamo ubwatsi bw'ubukorano bugezweho mvaburayi – AMAFOTO  – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

Mu mafoto yageze hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki 20 Ukuboza 2023, agaragaza imiterere ya Stade Amahoro iri kubakwa ku vuba, kuri ubu hatangiye gushyirwamo ubwatsi bw'ubukorano bugezweho mvaburayi.

Imirimo yo kwagura iyi stade izarangira muri Mata 2024 itwaye akayabo ka miliyari 160 Frw ikazajya yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.

Ubu bwatsi bw'ubukorano buje bukurikira intebe na zo ziri gushyirwamo, hakaba hategerejwe no gutunganya umwanya wo gukoreramo siporo yo gusiganwa ku maguru izaba izengurutse ikibuga.

Source : https://yegob.rw/stade-amahoro-irimo-kuvugurwa-yatangiye-gushyirwamo-ubwatsi-bwubukorano-bugezweho-mvaburayi-amafoto/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *