Izi mashini zatanzwe n'Ikigo bioMérieux cyo mu Bufaransa kizobereye mu gukora ibikoresho byo gupima indwara binyuze mu bufatanye gifitanye n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) n'Ikigo gishinzwe kugura no gukwirakwiza imiti n'ibikoresho byo kwa muganga mu Rwanda (RMS).
Zirimo imashini enye zo mu bwoko bwa BioFire Torch n'ibice byazo hamwe n'ibikoresho byifashishwa mu gupima indwara, bishobora gutahura indwara zirimo Ebola, Marburg n'izindi zitandukanye zandura.
Izi mashini zagenewe Ibitaro bya Gihundwe, ibya Rwamagana, ibya Gisenyi na Laboratwari Nkuru y'Igihugu ibarizwa muri RBC kugira ngo zifashe abaganga gupima abantu bakekwaho uburwayi mu buryo bwihuse, cyane cyane abaca ku mipaka no mu bindi bice bikekwaho ibyago byinshi byo guhura n'ibyorezo.
Umuyobozi w'Ishami rya Serivisi z'Ubuzima muri RBC, Dr. Mukagatare Isabelle, yavuze ko nubwo u Rwanda rutaragaragaramo Ebola, gukomeza kwitegura ari ingenzi bitewe n'uko iki cyorezo cyagiye cyibasira abaturanyi.
Ati 'Izi mashini enye za BioFire zizadufasha kurushaho kwitegura kuzahangana na Ebola. Kuba u Rwanda rutaragaragaramo Ebola ntabwo bivuze ko tutagomba kwitegura. Umuntu wese wagaragaza ibimenyetso biyishamikiyeho tugomba kuba twiteguye guhita dufata ibipimo bye no kubisuzuma.'
Dr. Mukagatare yavuze ko u Rwanda rusanzwe rufite izindi mashini zakoreshejwe mu gupima icyorezo cya Marburg, ariko ko izi nshya zigiye kongera ubushobozi bwo gupima ndetse zishimangira icyizere abafatanyabikorwa bafitiye Igihugu.
Ati 'Abafatanyabikorwa bacu babonye uburyo u Rwanda rwitwara mu guhangana n'ibyorezo n'uburyo dukoresha neza ibikoresho duhawe. Ni cyo cyatumye baduha izi mashini enye kugira ngo turusheho kongera ubushobozi bwo gusuzuma indwara.'
Kimwe mu byihariye kuri izi mashini ni uko zigabanya cyane igihe cyo gutegereza ibisubizo.
Ni mu gihe uburyo busanzwe bwo gupima bwafataga amasaha ari hagati y'ane n'atandatu ariko iza BioFire zishobora gutanga ibisubizo mu gihe kitarenze isaha imwe.
Ibyo binajyana n'inzira zinyurwamo kugira ngo gupima bikorwe kuko imashini zisanzwe zisaba inzira nyinshi cyane, ariko iza BioFire zisaba intambwe nke kandi na zo zoroshye gukora.
Icyakora izo mashini za BioFire hari igihe ibisubizo bimwe zitanga bishobora kubanza kongera kwemezwa hifashishijwe ubundi buryo bwa laboratwari.
Umuyobozi Wungirije wa RMS, Diana Mutoni, yavuze ko iki gikorwa kigaragaza akamaro k'ubufatanye hagati ya Leta n'abikorera mu guteza imbere urwego rw'ubuzima.
Ku ruhande rwa bioMérieux, Visi Perezida ushinzwe Afurika, Marc Haribou, yavuze ko icyo kigo gikomeje gukorana n'inzego z'ubuzima mu bihugu bya Afurika mu gukwirakwiza izi mashini n'ibikoresho byo gupima aho bikenewe cyane.
Ibyo biri mu rwego rwo gufata ingamba zihuse zo guhagarika ikwirakwira ry'ibyorezo no gukumira ibizaza mu gihe kiri imbere.
Izo mashini zije zikurikira izindi zirindwi u Rwanda ruherutse guhabwa binyuze muri ubwo bufatanye, zipima indwara zifata amaraso, zashyizwe mu bitaro bitandukanye mu rwego rwo kongera ubushobozi bwa za laboratwari zabyo.


Leave a Reply