Amateka ya burende yarasiwe i Kagugu yateye urubyiruko imbaraga zo kurwanya abahakana Jenoside – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 11 Nyakanga 2026, cyahuje urubyiruko rw'abakorerabushake 200 bahagarariye abandi baturutse mu Turere turimo Kicukiro,Nyarugenge, na Gasabo.

Ku wa 11 Mata mu 1994 ni bwo Ingabo za RPA zari muri batayo ya Alpha Mobile Force zageze muri Kigali zigiye kunganira bagenzi babo 600 bari baroherejwe muri CND (ubu hakorera Inteko Ishinga Amategeko).

Mu duce binjiriyemo harimo n'umusozi wa Kagugu kuko ku mugoroba wo ku wa 10 Mata Ingabo za RPA zari zamaze gufata aka gace, abahatuye no mu nkengero zaho bafite agahenge.

Mu rucyerera rwo ku wa 11 Mata 1994 nibwo Ingabo zari iza Habyarimana zigabije aka gace zizanye burende eshatu n'imodoka zuzuye abasirikare.

Umugambi mubisha wari uzizanye ntiwabashije kugerwaho kuko Inkotanyi zabarashe rugikubita. Uku kuraswaho byatumye burende yari imbere ishya abandi bakwira imishwaro bahunga basubira iyo bari bavuye.

Umuhuzabikorwa w'urubyiruko rw'abakorerabushake mu Mujyi wa Kigali, Uwitonze Alexia, yavuze ko bahisemo kuza kwiga amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu by'umwihariko i Kagugu kugira ngo barusheho gusobanukirwa amateka yaho n'uko byakozwe.

Ati 'Abapfobya Jenoside bavuga ko Inkotanyi zari ziri kurwanira ubutegetsi, ariko ntabwo ariko kuri kuko icyo twabonye ni uko intego yabo yari ukurokora Abatutsi bicwaga kugira ngo bashyireho leta y'ubumwe bw'Abanyarwanda. Ndashishikariza bagenzi banjye gukomeza kwiga amateka kugira ngo bashobore guhangana n'abapfobya Jenoside.'

Umuyobozi wa IBUKA mu Murenge wa Kinyinya, wanarokokeye muri aka gace, Uwamahoro Godelieve, yavuze ko gutoteza Abatutsi byatangiye mbere y'uko na Jenoside iba, agaragaza ko icyo gihe ubwo yigaga mu mashuri abanza ibyo yabibonaga ndetse na we yagiye abuzwa amahirwe yo kwiga kuko habagamo ivangura.

Yavuze ko urubyiruko rufite amahirwe akomeye kuko rufite uburenganzira bwo kwiga rukaminuza ndetse rukabona akazi ariko kuri bo si uko byari bimeze.

Ati 'Ubundi urubyiruko mwe mufite amahirwe mutazi, mbese ni ukuvuga ngo mufite zahabu mupfumbatiye mu biganza byanyu ariko ntimuzi agaciro kayo. Twe twaciye mu bihe bibi, kwiga byari ingorabahizi, aha muri aka gace haberaga imyigaragambo rimwe na rimwe igahitana abantu, kubona akazi nabwo bikaba uko kuko bitari byoroshye.

Yasabye urubyiruko gukoresha amahirwe rufite, kwirinda kumva amabwire kuko aba yuzuyemo ibinyoma, ahubwo ko bagomba gusoma, icyo batumva bagasobanuza, kuko aribwo bizabafasha guhangana n'abapfobya Jenoside.

Lt Col Semucyo Gaétan yasabye urubyiruko kurushaho gukunda igihugu no gusigasira ubumwe bw'abanyarwanda, ndetse no guhangana n'abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside bifashisha imbuga nkoranyambaga.

Ati 'Ubutwari bwaranze Inkotanyi nibwo bukwiye kubaranga kuko nabo bari urubyiruko. Nimurangwe n'indangagaciro zaranze bakuru banyu nko gukunda igihugu, kukitangira no gukomeza gusigasira amateka y'igihugu cyacu, kandi muyigishe barumuna banyu bayamenye ndetse muzayigishe n'abazabakomokaho.'

Urubyiruko rw'abakorerabushake bo mu Mujyi wa Kigali rurenga ibihumbi 200. Batangiye ibikorwa byo kwiga no gusobanukirwa amateka binyuze mu gusura ahari ibimenyetso bibitse amateka mu 2013.

Kugeza ubu abamaze guhugurwa ni abagera ku bihumbi 80, ndetse bakomeje gutegura gahunda zigamije gufasha n'abandi bo bice bitandukanye byo mu gihugu kugira ngo bige amateka.

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwiyemeje guhangana n’abapfobya Jenoside

Urubyiruko rw'abakorerabushake rwahawe umukoro wo guhangana n'abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside

Lt Col Semucyo Gaétan yasabye urubyiruko kurushaho gukunda igihugu no gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda

Iyi burende iherereye mu Murenge wa Kinyinya,Akarere ka Gasabo

Hejuru ya Burende hari ikibumbano cy'abasirikare babiri b'Inkotanyi bafite imbunda bagaragaza ko bari kuyirasaho

Iki gikorwa kitabiriwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake 200 bo mu Turere dutatu two mu Mujyi wa Kigali


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amateka-ya-burende-yarasiwe-i-kagugu-yateye-urubyiruko-imbaraga-zo-kurwanya

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *