Migi yatandukanye na Musanze FC #rwanda #RwOT

Written by

in

Muguraneza Jean Baptiste Migi wari umutoza wungirije wa Musanze FC, yamaze gutandukana n’iyi kipe yerekeza muri Muhazi United.

Migi wasoje gukina agahita yerekeza mu butoza, umwaka w’imikino ushize wa 2023-24 ni bwo yatangiye uyu mwuga wo gutoza ahereye muri Musanze FC ari umutoza wungirije Habimana Sosthene.

Migi wari wasinye umwaka umwe, we na Sosthene bafashije iyi kipe gusoza ku mwanya wa 3 ku rutonde rwa shampiyona.

Nyuma yo gusoza amasezerano ye akaba atakomezanyije na Musanze FC ahubwo yahise yerekeza i Burasirazuba muri Muhazi United yasinyemo umwaka umwe.

Mugiraneza Jean Baptiste Migi yerekeje muri Musanze

Source : http://isimbi.rw/siporo/article/migi-yatandukanye-na-musanze-fc

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *