Umunsi Mugunga Yves akura 'cake’ mu bukwe agahimba isabukuru #rwanda #RwOT

Written by

in

Rutahizamu wakiniye amakipe arimo APR FC na Kiyovu Sports, Mugunga Yves yavuze ko hari igihe yigeze gukura 'Cake’ mu bukwe atumira inshuti ze zirimo Biramahire Abeddy ababeshya ko yagize isabukuru birangira papa we amutamaje.

Ni mu kiganiro Birahamire Abeddy na Mugunga Yves mu minsi yatambutse bagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, aho babazanyije ibibazo buri umwe yifuza kuba yamenya kuri mugenzi we.

Biramahire Abeddy yabajije Mugunga ngo asobanurire abantu ahantu yaguze Cake ubwo yabatumuraga igihe yizihizaga isabukuru ye ya mbere y’amavuko.

Mugunga Yves mu kumusubiza yagize ati 'Ese ubwo urashaka kumvikanisha ko nagiye ahantu mu bukwe nkafata cake nkayitahana bakajya kunkorera isabukuru atari umunsi wanjye?'

'Njye ntabwo nari mbizi kandi ni yo mahirwe nari mbonye. Ni yo sabukuru nari nkoresheje bwa mbere, ntabwo nari nzi igihe navukiye ariko nabibajije nyuma papa arabimbwira. '

Yakomeje avuga ko yatumiye inshuti ze birangira zimukoreye ikirori gikomeye bamumenaho ifu, ikirori kiba ikirori.

Ati 'Urumva nabanaga n’abantu basekeje, nashidutse bamennyeho ifu ya kawunga mu maso, bamfasha kuyizihiza.'

Biramahire Abeddy yavuze ko batunguwe no kubona papa we aje akababwira ko nta sabakuru Mugunga yagize yababeshye, ni mu gihe bo ikirori bari bamaze kukigera kure.

Mugunga Yves mu kwezi gushize akaba yaragize ibyago aho yabuze umubeyi we (se) umubyara witabye Imana.

Yigeze kubeshya inshuti ze ko yagize isabukuru

Biramahire Abeddy ni umwe mu bitabiriye isabukuru ya Mugunga Yves

Source : http://isimbi.rw/umunsi-mugunga-yves-akura-cake-mu-bukwe-agahimba-isabukuru.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *