Umugaba Mukuru w'Ingabo za Repubulika ya Centrafrique, Gen Zephirin Mamadou, yashimiye Guverinoma y'u Rwanda n'ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda (RDF) ku ruhare bagize mu guhugura abasirikare 254 b'igihugu cye, basoje imyitozo y'ibanze y'ibikorwa bya gisirikare bidasanzwe.
Ibi yabigarutseho ku wa 2 Ugushyingo 2026, ubwo hasozwaga aya mahugurwa yari amaze amezi atandatu atangirwa mu Kigo cya Gisirikare cya Nasho, giherereye mu Karere ka Kirehe.



Ingabo za Centrafrique zatorejwe mu Rwanda zasoje imyitoze
Abayobozi bakuru b'ingabo mu bihugu byombi bitabiriye uyu muhango

Yavuze ko amasomo n'ubumenyi abasirikare bungutse, by'umwihariko mu bijyanye n'ibikorwa bya gisirikare bidasanzwe, bizabafasha kurushaho kuzuza inshingano zabo zo kurinda igihugu n'abaturage bacyo.
Aba basirikare 254, barimo ba ofisiye n'abandi bafite amapeti atandukanye, bahuguwe ku bumenyi burimo kurasa ku ntego, gukoresha intwaro zitandukanye, kurwana bakoresheje amaboko, kwambuka imigezi n'andi mazi, gusoma amakarita ya gisirikare ndetse no gukora ibikorwa bifashishije kajugujugu.
Umuhango wo gusoza ayo mahugurwa wayobowe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen MK Mubarakh, ari kumwe na mugenzi we wa Centrafrique, Gen Zephirin Mamadou, witabirwa n'abandi basirikare bakuru b'ibihugu byombi.
Gen MK Mubarakh na we yashimiye abasirikare basoje amahugurwa ku muhate, ikinyabupfura n'ubudaheranwa bagaragaje mu gihe cy'amezi atandatu bamaze batozwa.
Yabasabye gukomeza kubahiriza amahame y'ubunyamwuga no gukoresha neza ubumenyi bungutse mu gukorera igihugu cyabo.
Yongeye gushimangira ko u Rwanda rukomeje kwiyemeza gusangiza ibihugu by'inshuti ubunararibonye n'ubumenyi rufite mu bijyanye n'imyitozo ya gisirikare, hagamijwe guteza imbere ubufatanye mu kubungabunga amahoro n'umutekano ku mugabane wa Afurika.
Ubufatanye bw'u Rwanda na Repubulika ya Centrafrique mu bya gisirikare bukubiyemo guhugura abasirikare, kubongerera ubushobozi no guteza imbere ubunyamwuga, bikaba ari imwe mu nzira ibihugu byombi bikoresha mu gukomeza umubano wabyo.
Leave a Reply