Iradukunda Nadine wamamaye nka Nana Nadine muri Sinema Nyarwanda yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bamaze igihe bakundana .
Ni umuhango wabaye ejo hashize ku wa Kane tariki ya 29 Ukwakira 2026, ubwo Nana yamanikaga akaboko akemera kuzabana akaramata n’uwo yihitiyemo, Fredoh nk’amazina akoresha ku mbuga nkoranyambaga.
Basezeranye imbere y’amategeko nyuma y’uko mu minsi ishize yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka Bridal Shower.
Ibi byose bibaye mu gihe tariki ya 15 Nyakanga 2026 ari bwo Nana Nadine yambitswe impeta ya Fiançailles n’umusore bamaze igihe bakundana biyemeza kuzabana akaramata.
Nana Nadine ni umwe mu bakinnyi ba filime bagezweho mu Rwanda. By’umwihariko, yakunzwe muri filime zirimo City Maid, Maya, Hurts Harder n’izindi nyinshi zatumye izina rye rirushaho kwamamara.
Mu mezi ashize, Nana Nadine, wari umaze kuzamura izina rye muri sinema y’u Rwanda, yatangiye gukora filime ye bwite yise Stain.
Source : http://isimbi.rw/nana-nadine-yakoze-ubukwe-amafoto.html
Leave a Reply