Impera z’icyumweru ku bakunzi ba ruhago ndetse n’abanyabirori, amaso bayerekeje i Rubavu aho amakipe abiri akomeye mu Rwanda, Rayon Sports na APR FC zizaba zerekeje gukinira muri uyu mujyi.
Kujya gukinirayo ni kimwe no kuhakura intsinzi ni ikindi cyane ko aya makipe atajya akunda guhirwa n’uyu mujyi iyo yamanukiyeyo rimwe.
Uzaba ari umunsi wa karindwi wa BK Pro League aho ejo ku wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira 2026, APR FC izaba ikina na Etincelles FC.
Umukino uheruka guhuza aya makipe yombi i Rubavu muri shampiyona, hari tariki ya 18 Mata 2026, APR FC yahatsindiwe ibitego bibiri kuri kimwe.
Bukeye bwaho ku Cyumweru, Marine FC izaba yakiriye Rayon Sports. Umukino uheruka guhuza ya makipe i Rubavu tariki ya 2 Ukwakira 2025, Rayon yayitsinze igitego kimwe ku busa.
Uretse iyi mikino, iyo aya makipe yagiye i Rubavu biba ari ibindi bindi kuko abakunzi bayo benshi baba bamanutseyo hari n’abajyayo kuryoshya gusa iby’umupira bitabareba, muri rusange aba ari urujya n’uruza rw’abantu, muri make haba hahiye ak’aya mvugo y’ubu.
Gahunda y’umunsi wa Karindwi wa BK Pro-League 2026-27
Ku wa Gatanu tariki ya 30 Ukwakira 2026
Kiyovu Sports vs Kigali FC
Ku wa Gatandatu tariki ya 31 Ukwakira 2026
Amagaju FC vs Musanze FC
Etincelles FC vs APR FC
Gasogi United vs Al Hilal SC
Etoile del’Est vs Gorilla FC
Al Merrikh SC vs Mukura VS
Ku Cyumweru tariki ya 1 Ugushyingo 2026
Gicumbi FC vs Sunrise FC
Marine FC vs Rayon Sports
Police FC vs Bugesera FC
Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-na-apr-fc-zizabasha-koga-i-kivu-cyangwa-birasaba-abasare.html
Leave a Reply