AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine #rwanda #RwOT

Written by

in

Ku cyicaro cy'ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) habereye umuhango w'ihererekanyabubasha hagati ya Perezida waryo ucyuye igihe, Fabrice Ngoga Shema, na Me Claudine Gasarabwe wagizwe Perezida w'agateganyo.

Uyu muhango wabaye ku wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2026, ukaba waranzwe no gushimira ibyakozwe mu gihe cy'ubuyobozi bucyuye igihe no kugaragaza icyerekezo cy'ubuyobozi bushya bw'agateganyo.

Mu ijambo rye, Fabrice Ngoga Shema yashimiye abantu n'inzego zitandukanye zamufashije mu nshingano ze, barimo abagize Inteko Rusange ya FERWAFA, Minisiteri ya Siporo, FIFA, CAF na CECAFA, abagize Komite Nyobozi, abakozi ba FERWAFA, abatoza, abakinnyi, abasifuzi n'abakunzi b'umupira w'amaguru.

Yavuze ko umupira w'amaguru mu Rwanda uri gutera imbere, asaba ko ibyo igihugu kimaze kugeraho bikomeza kubakirwaho kugira ngo urwego rw'umupira w'amaguru rurusheho gutera imbere.

Shema kandi yagaragaje ko nubwo atakiri mu buyobozi bwa FERWAFA, azakomeza gukurikira no gushyigikira umupira w'amaguru mu Rwanda, by'umwihariko ikipe y'igihugu, Amavubi.

Yagize ati: 'Ntabwo ngiye kure y'umupira. Nzaza kuri Stade, ndebe imikino kandi nzaherekeza Amavubi mu bihe bitandukanye. Nizeye ko tuzagera mu Gikombe cya Afurika.'

Ku ruhande rwa Me Claudine Gasarabwe yashimiye Fabrice Ngoga Shema uruhare yagize mu iterambere ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, anavuga ko ubuyobozi bw'agateganyo buzakomeza gushyira mu bikorwa gahunda zari zisanzweho, bukazinoza aho bizaba ngombwa hagamijwe inyungu z'umupira w'amaguru.

Yashimangiye ko kugira ngo umupira w'amaguru urusheho gutera imbere, hakenewe ubumwe, ubunyamwuga, kunoza imikorere no gukorera mu mucyo.

Yagize ati: 'Umushinga twatowe ngo dushyire mu bikorwa ntituzawutererana. Aho bizaba ngombwa, tuzawunoza hagamijwe inyungu z'umupira w'amaguru mu Rwanda. Icyo dusabwa ni ugukomeza kugira ubumwe, kurangwa n'ubunyamwuga, kunoza ibyo dukora no kubazwa inshingano.'

Me Claudine Gasarabwe azakomeza kuyobora FERWAFA by'agateganyo kugeza igihe hazabera Inteko Rusange Idasanzwe izatora ubuyobozi bushya, iteganyijwe muri Mutarama 2027.

Source : https://rushyashya.net/amafoto-shema-ngoga-fabrice-wahoze-ayobora-ferwafa-yakoze-ihererekanyabubasha-na-me-gasarabwe-claudine/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *