Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Yves Rwagasore uba muri Canada, yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Nizeye', avuga ko yayanditse ashingiye ku buhamya bw’ibyo Imana yamukoreye mu buzima bwe, ndetse n’amasezerano yayihaye akabona asohora.
Uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo igamije gukomeza abantu banyura mu bihe bikomeye, kubibutsa ko bakwiye gukomeza kwiringira Imana no kwihangana, kuko isohoza ibyo yasezeranyije.
Yves Rwagasore asobanura ko 'Nizeye' atari indirimbo yanditse agamije kuririmba gusa, ahubwo ari igihangano gikubiyemo ubuhamya bw’ibyo yanyuzemo, ibyamugoye ndetse n’uburyo yabonye Imana ikora mu buzima bwe.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yasobanuye impamvu yahisemo kwita iyi ndirimbo 'Nizeye', ubutumwa ayifuriza abazayumva n’ibindi bikorwa afite muri gahunda z’ivugabutumwa.
Yves Rwagasore yavuze ko indirimbo 'Nizeye' yayanditse ashingiye ku byo Imana yamukoreye mu gihe cy’imyaka myinshi, aho yagiye ahura n’ibintu byasaga n’ibigoye ariko nyuma akabona Imana ibikuraho.
Ati: 'Nizeye yaje mu buryo bw’ubuhamya. Ni indirimbo nanditse ishingiye ku byo Imana yankoreye. Nyuma y’imyaka myinshi, uwabibara ntiyabishobora. Hari ibyo nabonaga bigoye ariko Imana ikabikuraho. Amasezerano menshi yarasohoye, andi na yo nizeye ko azasohora.'
Yavuze ko ubutumwa nyamukuru buri muri iyi ndirimbo ari ugukomeza abantu no kubibutsa ko bakwiye gukomeza kwiringira Imana, kuko isohoza ibyo yavuze.
Yongeyeho ko kwihangana no gutegereza ari ingenzi mu rugendo rwo kwizera, kuko amasezerano y’Imana ashobora gusohora nubwo umuntu yaba yarategereje igihe kirekire.
Uyu muhanzi yavuze ko izina 'Nizeye' rifite igisobanuro gikomeye mu buzima bwe, kuko rimwibutsa ko akwiriye kubaho yiringira Imana kandi adashidikanya ku bushobozi bwayo.
Ati: 'Izina Nizeye rifite igisobanuro gikomeye mu buzima bwanjye; ko nkwiriye kubaho nizeye Imana kuko ntishidikanywaho, ikora icyo yavuze kandi ntishobora kwivuguruza.'
Yasobanuye ko ibyo aririmba muri iyi ndirimbo ari ubuhamya bushingiye ku byo Imana ikomeza kumukorera buri munsi, ndetse n’ibyo yari yarayisezeranyije mu bihe byashize ikaza kubisohoza.
Kuri we, iyi ndirimbo ni uburyo bwo kugaragaza ko kwizera Imana bidakwiye gushingira gusa ku byo umuntu arimo kubona muri ako kanya, ahubwo ko bikwiye no gushingira ku byo yabonye Imana imukorera mu bihe byatambutse.
Yves Rwagasore yavuze ko yifuza ko umuntu wese uri mu bihe bikomeye cyangwa wacitse intege azumva 'Nizeye' akabona imbaraga zo gukomeza urugendo rwe rwo kwizera.
Yifuza ko abazayumva bazayigiramo ibyiringiro byo gukomeza kwiringira Imana, kabone nubwo baba banyura mu bihe bitoroshye cyangwa batarabona ibisubizo by’ibyo bayisaba.
Ati: 'Umuntu uri mu bihe bikomeye cyangwa wacitse intege, Nizeye yongere imubere inkomezi, ibyiringiro byo gukomeza kugirira Imana icyizere yonyine, kuko ari yo umuntu yizera ntimukoze isoni kandi byose irabishoboye kubikora izabikora. Kwizera Imana ni urufunguzo rukingura imigisha yacu.'
Yavuze ko yifuza ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bwagera ku bantu benshi, bukabafasha gukomeza kugira ibyiringiro no kutadohoka mu kwizera kwabo.
Yves Rwagasore yavuze ko gutegura indirimbo bisaba imbaraga n’ubwitange mu byiciro bitandukanye, kuva igitekerezo cyayo gitangiye kugeza igihangano gisohotse.
Yasobanuye ko ari ngombwa kudashyira amarangamutima y’umuntu imbere, ahubwo akemera kuyoborwa n’Umwuka Wera kugira ngo ubutumwa arimo gutegura bugere ku bo bugenewe.
Ati: 'Gutegura indirimbo bisaba imbaraga mu buryo bunyuranye. Kuva umushinga wayo utangiye, kimwe n’izindi zose, bigusaba kudashyira amarangamutima yawe imbere, ukumvira Umwuka Wera ko akuyobora, kuko ubwo butumwa uba wahawe buba bufite umuntu runaka bugenewe.'
Yongeyeho ko mu rugendo rwo gutegura indirimbo ahura n’imbogamizi zitandukanye, ariko ko bisaba kuzihangana no kudacika intege kugeza igihangano kigeze ku rwego rwo gushyirwa hanze.
Uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo ifite umwihariko wayo ugereranyije n’izindi yari yarasohoye, cyane cyane ku buryo yakozwe no ku rwego rw’imicurangire n’itunganywa ry’amajwi.
Yasobanuye ko 'Nizeye' iri mu buryo bwa live, ikaba ifite umwihariko yifuza ko abakunzi b’umuziki we bazibonera ubwabo.
Ati: 'Icyo abakunzi bakwiye kwitega muri Nizeye ni ubudasa bwayo. Iri mu buryo bwa live kandi ifite umwihariko wayo ugereranyije n’izindi zabanje. Ubona ko urwego rwayo rwazamutse mu buryo bwa production. Ndashishikariza buri wese kuyiha umwanya akayigira iye.'
Yasabye abakunzi be n’abandi bakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana guha umwanya iki gihangano, bakakumva kandi bakazirikana ubutumwa bukirimo.
Nubwo yashyize hanze indirimbo 'Nizeye', Yves Rwagasore yavuze ko ibikorwa bye by’umuziki bikomeje, aho ari no gukora kuri album ye ya gatatu yise 'Ndakomeje'.
Yavuze ko nyuma y’iyi ndirimbo hari izindi azakomeza gushyira hanze, mu rwego rwo gukomeza kugeza ubutumwa bw’ivugabutumwa ku bantu batandukanye.
Ati: 'Nyuma ya Nizeye nzashyira hanze izindi ndirimbo, kuko ndi gukora kuri album ya gatatu (3), ni yo indaje inshinga. Ndakomeje album 3.'
Yongeyeho ko afite ibikorwa byinshi ateganya gukora mu gihe kiri imbere, birimo gutunganya ibihangano bishya, gukora ibitaramo no gukomeza ivugabutumwa hirya no hino.
Yves Rwagasore akorera ibikorwa bye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, aho abakunzi be bashobora gukurikiranira hafi ibihangano bye n’andi makuru ajyanye n’umuziki we.
Source : http://isimbi.rw/yves-rwagasore-yasohoye-indirimbo-ishingiye-ku-byo-imana-yamukoreye.html
Leave a Reply