Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika #rwanda #RwOT

Written by

in

Umunyarwanda Eric Nshimiye, w'imyaka 54, wavukiye mu Rwanda akaza kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahamijwe ibyaha byo kubeshya mu rukiko no kubangamira ubutabera, nyuma yo gutanga ubuhamya yahakanaga uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku wa Kabiri, tariki ya 27 Ukwakira 2026, inteko y'abacamanza mu rukiko rw'ikirenga rwa Leta zunze Ubumwe za Amerika ruri i Boston, muri Leta ya Massachusetts, yamuhamije ibyo byaha, bifitanye isano n'ubuhamya yatanze mu rubanza rwa Jean Leonard Teganya mu 2019. Teganya na we yaregwaga ibyaha bifitanye isano no guhisha uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nk'uko ibiro by'ubushinjacyaha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika byabitangaje, Nshimiye yari umwe mu batangabuhamya bunganira Teganya, bari bariganye muri kaminuza mu ishami ry'ubuvuzi i Butare. Mu gihe cy'urubanza rwa Teganya, Nshimiye yahakanye ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, anahakana ko yari umunyamuryango w'ishyaka MRND (Mouvement Révolutionnaire National pour le Développement), ryari riyoboye u Rwanda igihe Jenoside yakorwaga.

Icyakora, abashinjacyaha bavuze ko hari ibimenyetso n'ubuhamya bw'abantu bigaragaza ko Nshimiye yari i Butare igihe Jenoside yatangiraga, kandi ko yagize uruhare mu bikorwa byibasiraga Abatutsi. Bashinjaga Nshimiye kuba yaragiye agaba ibitero ku Batutsi, ndetse akabashyikiriza abantu babafataga bakabakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa bakabica.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Nshimiye yagiye ahisha amakuru amwerekeyeho kugira ngo atamenyekana nk'umuntu wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yakorewe mu gihe cy'amezi atatu mu 1994, igahitana Abatutsi basaga 800.000, hamwe n'Abahutu batari bashyigikiye umugambi wa Jenoside.

Mu rubanza rwa Teganya rwabaye mu 2019, Nshimiye yari yaratanze ubuhamya buhakanira Teganya ibyo yashinjwaga. Icyakora, Teganya yaje guhamwa n'ibyaha byo kubeshya mu nyandiko n'ibyerekeye uburiganya mu kubona viza, ahanishwa igifungo kirenga imyaka umunani mu mpera z'uwo mwaka.

Urubanza rwa Nshimiye rugaragaza uburyo iperereza ku bantu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi rishobora gukomeza no mu myaka myinshi nyuma yayo, ndetse n'iyo abakekwaho ibyo byaha baba baramaze kubona ubwenegihugu bw'ibindi bihugu.

Nshimiye yinjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1995, ahabwa ubuhungiro, aza kubona ubwenegihugu bw'icyo gihugu mu 2003. Igihe yatabwaga muri yombi mu 2024, yari atuye mu mujyi wa Uniontown muri Leta ya Ohio, aho yakoraga akazi k'ubwubatsi bw'ibikoresho mu ruganda rukora amapine rwa Goodyear Tire & Rubber Company.

Umucamanza ateganyijwe kumuhanisha igihano ku wa 26 Mutarama 2027.

Umwunganizi we mu mategeko, Kurt Kerns, yavuze ko batishimiye umwanzuro w'inteko y'abacamanza, ariko ko bazakomeza gushaka ubundi buryo bw'amategeko bwo kuwurwanya. Mu rubanza, umwunganizi we yari yavuze ko ibirego byubakiye ku bimenyetso byahimbwe, anashimangira ko Nshimiye atari ari i Butare igihe ibikorwa by'ubwicanyi byatangiraga.

Icyakora, inteko y'abacamanza yamuhamije ibyaha yari iburanishijwe, igaragaza ko ubuhamya yatanze mu rubanza rwa Teganya bwari bushingiye ku makuru yahishe cyangwa yahakanye mu gihe yavugaga ku ruhare rwe mu byabereye mu Rwanda mu 1994.

Source : https://rushyashya.net/eric-nshimiye-wagiye-gushinjura-jean-leonard-teganya-ku-byaha-bya-jenoside-yakorewe-abatutsi-na-we-ahamijwe-kubeshya-ubutabera-muri-amerika/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *