Ni mwe muzana ibibazo – Haringingo Francis yiniguye #rwanda #RwOT

Written by

in

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yavuze ko nta kibazo na kimwe afitanye na Elie Tatou ari itangazamakuru rirema ibyo bibazo.

Yabigarutsemo mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino wa Shampiyona yaraye atsinzemo Musanze FC bitatu ku busa.

Hamaze iminsi bivugwa ko umubano utari mwiza hagati ya Haringingo Francis na Iradukunda Elie Tatou ari nayo mpamvu hari imikino imwe n’imwe atakinaga.

Haringingo Francis yavuze ko nta kibazo gihari, itangazamakuru ari ryo rishaka kuzana ibyo bibazo.

Ati “Ikibazo kiri he? Ikibazo ni mwe mushaka kukizana, ni mwe mushaka kukizana rwose. Nyuma y’umukino twakinnye wa Panthère, umukino ukurikira Tatou yarakinnye, n’ukurikira yarakinnye, kuki mutabivuze icyo gihe? Muhengereye igihe adakinnye muvuga ko ari ikibazo.”

Yakomeje avuga ko ubwo yageraga muri Rayon Sports ari we washyizemo imbaraga nyinshi ngo Tatou ayizemo, rero ntacyo yaba apfa na we.

Ati “Nageze muri Rayon Sports nashyizemo imbaraga kugira ngo tugure Elie Tatou, yari amaze imyaka ingahe muri Mukura VS? Imyaka ine. Ese andi makipe ntabwo yamubonaga? Kuki nageze muri Rayon Sports nkababwira turashaka Tatou? Muzi uko Tatou twakoze amasezerano ye?”

Yanahishuye ko umukino wa gicuti bavuga bapfuye amubwira kwishyushya ngo ajye mu kibuga undi akamubwira ko ajyamo atishyuhije, Tatou atari anawuriho yari i Huye.

Ati “Uwo mukino wa gicuti Tatou ntabwo yari ahari we na Zuberi nari nabahaye uruhushya rwo kujya i Huye bakazana ibintu byabo bari batarazana, twari twabivuganye, nari mbizi ninjye wabahaye uruhushya.”

“Hari abantu bavuga ibintu ugasanga barakwizakwiza amakuru ariko rimwe na rimwe tujye tuvuga ngo reka tubaze amakuru tubaze uwo bireba, ibi bintu bimeze gute?”

Haringingo Francis kandi yavuze ko ibimaze iminsi bivugwa ko ashobora kwirukanwa atabizi kuko ntabyo araganira n’ubuyobozi.

Haringingo Francis yavuze ko nta kibazo afitanye na Elie Tatou

Tatou bimaze iminsi bivugwa ko afitanye ikibazo na Haringingo Francis

Source : http://isimbi.rw/ni-mwe-muzana-ibibazo-haringingo-francis-yiniguye.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *