Amakipe atatu yari mu mikino Nyafurika aragaruka mu kibuga uyu munsi #rwanda #RwOT

Written by

in

Nyuma yo kugira ibirarane byinshi kubera ko yari mu mikino Nyafurika, amakipe atatu muri ane yakinaga iyi mikino uyu munsi arakina imikino ya shampiyona.

APR FC, Rayon Sports, Al Merrikh SC na Al Hilal SC ni zo zikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda zari mu marushanwa Nyafurika ya CAF Champions League na Confederation Cup.

Uretse APR FC yageze mu Rwada ejo hashize ku wa Kabiri, andi makipe yose uyu munsi arakina umwe mu mikino wayo w’ibirarane.

Marine FC i Rubavu iraba yakiriye Al Hila SC saa cyenda, ni umukino uri bubere i Rubavu kuri Stade Umuganda.

Saa cyenda, i Kigali kuri Kigali Pele Stadium, Police FC iraza kuba yakiriye Al Merrikh SC iheruka gusezererwa na Horoya.

Saa 18h30′ Rayon Sports iheruka gusezererwa na Black Bulls muri Confederation Cup, iraza kwakira Musanze FC iheruka gutsinda Police FC.

Rayon Sports iragaruka mu kibuga uyu munsi

Source : http://isimbi.rw/amakipe-atatu-yari-mu-mikino-nyafurika-aragaruka-mu-kibuga-uyu-munsi.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *