Junior Giti yahishuye uko murumuna we Sankara yari yarabaswe n’inzoga z’ibyuma #rwanda #RwOT

Written by

in

Bugingo Bonny wamamaye mu gusobanura filime na Junior Giti, yavuze ko murumuna we na we ukora akazi nkake, Sankara yari yarabaswe n’inzoga zinkorano zutujuje ubuziranenge zizwi nk’ibyuma.

Byabaye ngombwa ko ajyanwa mu kigo ngororamuco kivura abafite ibibazo byo kubatwa n’inzoga n’ibiyobyabwenge kugira ngo bazimukamuremo.

Junior yabigarutseho ubwo yari muri gahunda ya 'Sober Gen’, igamije gukangurira urubyiruko kwirinda inzoga n’ibiyobyabwenge, bitewe n’ingaruka bigira ku buzima bwabo no ku hazaza habo aho yari yasuye ishuri rya LDK yizemo we na Sankara.

Ubwo yaganirizaga aba banyeshuri, nibwo yatanze urugero rwa murumuna we, agaragaza uburyo zamugizeho ingaruka.

Ati 'Mfite murumuna wanjye twiganye muri iki kigo. Twarahavuye tujya mu 'Agasobanuye’. Nyuma y’imyaka ibiri cyangwa itatu, yatangiye kubatwa n’inzoga, akaba yaratangiye kuzinywa akiri hano muri LDK. Twakoze akazi neza, twubaka izina ryiza turi kumwe, ariko nyuma aza kubatwa n’inzoga biranga. Iyo mvuga ibyuma, mba mvuga ikintu nzi, niboneye mu nzu iwacu!'

Yakomeje avuga ko byatumye atakaza umurongo mu kazi biba ngombwa ko bamujyana muri ‘Rehab’ inshuro ebyiri kugira ngo bazimukamuremo.

Junior Giti akaba yasabye aba banyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge kuko niba bari muri iyo nzira nta gihe kirekire bafite batarangirika.

Junior Giti yavuze ko Sankara yajyanywe muri ‘Rehab’ kubera ibiyobyabwenge

Source : http://isimbi.rw/junior-giti-yahishuye-uko-murumuna-we-sankara-yari-yarabaswe-n-inzoga-z-ibyuma.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *