Rayon Sports yamaze kumenyesha CAF ikibazo yahuriye nacyo muri Mozambique aho ikipe ya Black Bulls yayimye imodoka, bikayikereza gukora imyitozo.
Rayon Sports yageze muri Mozambique ejo hashize ku wa Gatatu, ikaba yaragiye gukina na Black Bulls umukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup.
Umukino ubanza wabereye mu Rwanda, Black Bulls yatsinze Rayon Sports ibitego bibiri ku busa umukino wo kwishyura ukaba uzaba ku wa Gatandatu muri Mozambique.
Uyu munsi nibwo yakoze imyitozo ya mbere muri Mozambique yabaye mu gitondo na nimugoroba, gusa ntiyishimiye uko yakiriwe.
Murenzi Abdallah yavuze ko imyitozo ya mbere yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Ukwakira ariko iyagombaga kuba nimugoroba yatinze kubera ko bari bimwe imodoka (bus) ibatwara ku kibuga.
Ati “imyitozo ya kabiri yari iteganyijwe uyu munsi saa moya ariko kubera imitegurire itari myiza y’ikipe yatwakiriye murabona ko igiye gutangira hafi saa 20h30′ kubera ko badukerereje kubona imodoka ariko ibyo turabimenyereye hari amakipe utarebye neza atakwakira neza.”
Yakomeje avuga ko banamaze kubimenyesha CAF ko batakiriwe neza muri Mozambique.
Ati “Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi ntibyakunda, icyo twakoze twakoze raporo ijya muri CAF kuko niko amategeko aba abiteganya ariko twagerageje kuvugana hari uwatubwiye ngo ari mu rusengero, undi atubwira ko twibeshye nimero.”
Murenzi Abdallah yemeza ko babonye neza ko babikoreye ubushake nta kindi kibazo kirimo.
Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yanenze-black-bulls-initabaza-caf.html
Leave a Reply