Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame yavuze ko umuhanzi w’umunyarwanda akwiye kwishyurwa bijyanye n’urwego rw’ibihangano bye biriho bitagendekeye ku kuba ari umunyarwanda ngo ahabwe menshi.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Urubyiruko cyiswe (Youth #MeetThePresident) cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukwakira 2026.
Hamaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga impaka z’uko iyo hari abahanzi batumiwe baturutse hanze y’u Rwanda bahabwa amafaranga menshi nyamara Abanyarwanda bagahabwa make.
Bamwe bakavuga ko Abanyarwanda bakwiye kujya bishyurwa menshi cyane ko hari n’igihe barusha abo banyamahanga iyo bageze ku rubyiniro.
Muri Youth #MeetThePresident, ubwo Perezida Kagame yari abajijwe niba bitakwigwaho abahanzi b’Abanyarwanda bakajya bahabwa amafaranga menshi, yavuze ko kuzamura agaciro kabo bigomba kujyana n’ibyo bakora atari ukuba ari Abanyarwanda gusa.
Ati “Kuzamura agaciro aho ngaho harimo ibintu bibiri, ni ukuzamura agaciro mu bitangwa bijyana no kuzamura agaciro muri bo abahanzi, ntibibe gusa ko bazamura igiciro gusa kubera ko ari Abanyarwanda ariko kubera ko ibyo bakora bibikwiye.”
Yavuze ko kandi yemera ko abahanzi bakabaye boroherezwa mu bikorwa byabo kugira ngo urwego rwabo ruzamuke, hari nyuma yo kugaragarizwa ko nk’inzu ziberamo ibitaramo nka BK Arena zihenze, asaba ababishinzwe ko babyigaho neza bakareba n’icyafasha abahanzi.
Leave a Reply