Muri iki gihe, kubera WhatsApp, Facebook, Instagram n’ubundi buryo bw’itumanaho, biroroshye cyane gukomeza kuvugana n’umuntu, kabone n’iyo mwaba mumaze imyaka myinshi mutabonana.
Hari abagabo bamwe, yaba ingaragu cyangwa bafite ingo, bakomeza kwandikira abagore bubatse ingo bavuga ko bashaka gusa gukomeza ubucuti bari basanzwe bafitanye.
Rimwe na rimwe aba ari abantu biganye, bakoranye, bakuranye cyangwa baziranye kuva kera.
Bashobora gutangira babaza bati:
« Bite se, amakuru yawe? »
« Ko umaze igihe utaboneka? »
« Kuki utakidusubiza cyangwa ngo utwandikire? »
Ariko iyo umugore afashe icyemezo cyo kugabanya ibiganiro cyangwa guhagarika burundu ubwo bucuti, hari bamwe batabyumva cyangwa bakanga kubyemera.
Aha ni ho havuka ikibazo gikomeye: Kuki ukomeza kumwandikira kandi atabishaka?
1. Kuba mwarigeze kugirana ubucuti bivuze ko bugomba guhoraho?
Abantu bashobora kuba barakuranye, bariganye, cyangwa barakoranye
Ariko ubuzima burahinduka. Inshingano ziriyongera, n’ibyo umuntu ashyira imbere bigahinduka.
Umugore umaze gushaka ashobora gufata icyemezo cyo kugabanya ibiganiro bimwe na bimwe, guhagarika ubucuti yari afitanye n’abantu bamwe no guha umwanya munini urugo rwe.
Ibyo ntibivuze ko atazi aho yavuye cyangwa ko asuzugura abo bahoze baziranye.
Kuki hari abagabo,abasore batekereza ko kuba baramenyanye n’umugore mbere y’uko ashaka bibaha uburenganzira bwo gukomeza kugira umwanya mu buzima bwe?
2. Iyo ubutumwa buhindutse igitutu
Hari igihe umugore ahagarika gusubiza ubutumwa cyangwa akavuga yeruye ko atagishaka gukomeza ibiganiro.
Ariko hari abagabo bakomeza kumwandikira bamubaza bati:
« Kuki utakinsubiza? »
« Kuva washaka warahindutse! »
« Ese umugabo wawe yakubujije kuvugana n’abo mwari musanzwe muziranye? »
« Twari tuziranye na mbere y’uko umenya umugabo wawe! »
Aya magambo ubwayo agaragaza guhatiriza, iyo akomeje kuvugwa kandi umugore yaragaragaje ko atagishaka ubwo bucuti, ahinduka igitutu.
Kuki umugore yagombye guhora atanga ibisobanuro kubera ko yafashe icyemezo cyo kutongera kuvugana n’umuntu?
Iyo umuntu akubwiye cyangwa ubona ko atagishaka gukomeza ibiganiro, ugomba kubaha icyemezo cye. N’iyo yaba yarahisemo kutongera kugusubiza, ntibiguha uburenganzira bwo gukomeza kumubuza amahoro umwandikira ubutitsa.
3. Wowe mugabo ufite urugo, ishyire mu mwanya w’undi
Ufite umugore, ndetse ushobora kuba ufite n’abana. Uzi ko kubaka urugo bisaba igihe, icyizere, kwigomwa no kugira inshingano.
None se kuki ukomeza gushaka kuvugana n’umugore w’undi kandi yarafashe icyemezo cyo kutongera kugirana nawe ibiganiro?
Tekereza umugabo wahoze aziranye n’umugore wawe ahora amwandikira, amubaza impamvu atakimusubiza kandi akomeza gushaka ko bagirana ibiganiro?Ese byagushimisha?
Niba wifuza ko abandi bagabo bubaha umugore wawe n’ibyemezo bye, nawe tangira wubaha abagore b’abandi.
Kubaha urugo ntibigomba kugarukira ku rwawe gusa.
4. Wowe musore utarashaka, emera ko ubuzima buhinduka
Birashoboka ko wari uzi uwo mugore mbere y’uko ashaka. Mushobora kuba mwari inshuti. Ariko gushaka kwe byatangije ikindi cyiciro cy’ubuzima bwe, kandi afite uburenganzira bwo guhindura imibanire yari afitanye n’abantu bamwe.
Kuki wafata icyemezo cye nk’aho ari agasuzuguro?
Ntabwo agomba kuganira nawe buri munsi, guhora aguha ibisobanuro cyangwa kukubonera umwanya kubera gusa ko mwigeze kumenyana kandi ntibivuze ko ugomba gukomeza kugira umwanya mu buzima bwe bwa buri munsi.
Kwemera ko utagifite umwanya wari ufite mu buzima bw’umuntu ni kimwe mu bimenyetso byo gukura mu bitekerezo.
5. Kubaha icyemezo cy’umuntu ni ukumwubaha
Iyo umugore ashatse, aba atangiye ikindi cyiciro cy’ubuzima, gifite inshingano n’ibyo agomba gushyira imbere.
Ashobora gufata icyemezo cyo guhagarika imibanire yari afitanye n’abantu bamwe, kabone n’iyo baba bamaranye imyaka myinshi baziranye.
Kuki washaka kumuhatira gukomeza ubucuti atagishaka?
Kuki wahora umwibutsa imyaka mwamaranye muziranye, nk’aho ibyo bimuha umwenda agomba kukwishyura?
Kuba waramenyanye n’umugore mbere y’uko ashaka ntibiguha uburenganzira bwo kugena uko abaho uyu munsi.
Umugabo wubaha uwo mugore by’ukuri agomba no kubaha icyemezo yafashe cyo gushyira intera hagati yabo.
Ntagomba gushaka impamvu zitandukanye zo gukomeza kumwandikira cyangwa kumwumvisha ko yakoze nabi kubera ko yahisemo kwitandukanya nawe.
Kubaha umuntu si uguhora ushaka ko aguha igisubizo wifuza, ahubwo ni ukwemera icyemezo cye n’iyo cyaba kitagushimishije.
6. Ese ejo bibaye ku mugore wawe cyangwa mushiki wawe?
Ntukibagirwe ko ibyo ukorera abandi bishobora nawe kuzabaho mu muryango wawe.
Uyu munsi ushobora kuba ukomeje kwandikira umugore w’undi, utitaye ku ngaruka imyitwarire yawe ishobora kugira ku rugo rwe.
Ariko ejo undi mugabo ashobora gukora nk’ibyo ukora, akajya yandikira umugore wawe cyangwa mushiki wawe, kandi na bo batabishaka.
Ese wabyakira ute?
Wakwishimira kubona umuntu akomeza kubuza amahoro uwo washatse, ashaka kwinjira mu buzima bwe kandi yarafashe icyemezo cyo kwitandukanya na we?
Mbere yo gukora ikintu gishobora guhungabanya amahoro y’urugo rw’undi, ujye wibuka ko n’urwawe rukwiye kubahwa.
Ntugakorere abandi ibyo utifuza ko bakorera abo ukunda.
UMUSOZO:
Wowe ukomeza kwandikira umugore wubatse urugo kandi atagishaka kuvugana nawe, ibaze iki kibazo:
Mu by’ukuri, ni iki nshaka kugeraho nkomeza kumwandikira?
Ese ni ubucuti nyakuri? Ni uko ushaka ko agusubiza byanze bikunze? Cyangwa ni uko udashobora kwemera ko umuntu yahisemo gukomeza ubuzima bwe atakigufitemo umwanya?
Kubaha umuntu by’ukuri bitangirira ku kwemera kureka agakomeza inzira yahisemo, nubwo muriyo nzira waba utakirimwo.

Leave a Reply