Kabera Robert uzwi nka 'Sergeant Robert' yapfiriye muri Uganda, aho yari yaratorokeye mu Ugushyingo 2020 ubwo yakekwagaho ibyaha bifitanye isano n'ihohotera rishingiye ku gitsina
Inkuru y'urupfu rwa Sgt Robert yatangiye kuvugwa ku gicamunsi cyo ku wa 17 Ukwakira 2026, aho bivugwa ko yaba yarishwe kuko umurambo we ngo wagaragaye utariho umutwe.
Umurambo we wabonetse ku wa 17 Ukwakira 2026, mu Mudugudu wa Luwala, mu gace ka Kammengo. Inzego z'umutekano za Uganda zatangiye iperereza rigamije kumenya abamwishe n'impamvu yabyo.
Robert Kabera wari ufite ipeti rya Sergeant Major mu gisirikari cy'u Rwanda yahungiye mu gihugu cya Uganda nyuma yo gufata ku ngufu umwana we yibyariye w'umukobwa ufite imyaka 15.
Iki cyaha Kabera yagikoze mu ijoro ryo ku wa 21 Ugushyingo mu rugo rwe I Ndera, nyuma yaho ahita acika nyuma yo kumenya ko azashyikirizwa ubutabera. Yaje kwerekeza inzira ya za Mushorerwa na Kamakondera-Kagitumba akomereza muri Uganda.
Sergeant Major Kabera wari umuririmbyi mu itsinda ry'umuziki mu ngabo z'u Rwanda yakoze iki cyaha nyuma y'ubusinzi bukabije dore ko bisanzwe bizwi ko yarasabitswe n'isindwe.
Nkuko amakuru y'abazi Kabera neza bagize icyo batangaza, uwo mugabo yaranzwe n'imyitwarire mibi mu kazi ke nubwo yagiye ababarirwa kenshi
Kuri uwo wa mbere, Ingabo z'igihugu, RDF zashyize hanze itangazo ko ziri gukora iperereza ryimbitse ku biregwa Sergeant Major Kabera Robert.
Ikinyamakuru ChimpReports cyo muri Uganda cyatangaje ku wa 19 Ukwakira 2026 ko amakuru y'urupfu rwa Kabera yamenyekanye nyuma y'uko umuvandimwe we, Victor Agaba, atangiye kumushakisha mu gitondo cyo ku wa 17 Ukwakira, kuko yari ataramubona.
Kabera yari yageze muri ako gace ku mugoroba wo ku wa 16 Ukwakira, avuye i Kampala, nyuma aza kujya mu kabari kari hafi y'aho yari acumbitse.
Mu gitondo cyakurikiyeho, ngo Agaba yagiye kumushakira mu rugo ari kumwe n'umuhungu wa Kabera, ariko basanga inzu ifunze.
Yakomereje mu kabari Kabera yari yagiyemo, aho umwe mu bakozi yamubwiye ko yaherukaga kumubona mu ijoro ryabanje.
Agaba yabanje gukeka ko umuvandimwe we ashobora kuba yaraye ahandi, ahitamo kujya mu mirimo ye isanzwe.
Ahagana saa munani z'amanywa, umuyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Luwala yamenyesheje abaturage ko hari umurambo w'umuntu wabonetse waciwe umutwe.
Agaba yahise ajya ahabonywe uwo murambo, aza gusanga ari uw'umuvandimwe we Kabera. Yamumenye ashingiye ku nkovu yari afite ku gikumwe cy'iburyo no ku nkweto zari hafi y'aho umurambo wabonetse.
Ibyamenyekanye ku masaha ya nyuma y'ubuzima bwe
Amakuru yatanzwe n'abo mu muryango wa Kabera agaragaza ko ku wa 16 Ukwakira 2026, ahagana saa moya z'umugoroba, yari yavuye i Kampala agera mu gace ka Luwala, azanywe n'umumotari wari usanzwe umutwara.
Nyuma yo gusuhuza umuvandimwe we, Kabera yasubiranye n'uwo mumotari mu kabari kari hafi aho.
Umwe mu bagize umuryango we yavuze ko Kabera yagarutse mu rugo ahagana saa tanu n'igice z'ijoro, afata telefoni ye, yongera gusohoka.
Icyakora, umukozi w'akabari Kabera yari yagiyemo yavuze ko yari aherukaga kumubona ahagana saa tatu n'igice z'ijoro.
Polisi yo mu gace ka Kammengo, ifatanyije n'abashinzwe iperereza i Kampala, yatangiye gukurikirana urwo rupfu.
Mu byo abashinzwe iperereza basanze ahabonywe umurambo harimo inkoni nini bikekwa ko ishobora kuba yarakoreshejwe mu kumukubita, amacupa abiri y'inzoga n'inkweto za nyakwigendera.
Kugeza ubu, impamvu y'iyicwa rya Kabera ntiramenyekana, ndetse nta makuru aragaragaza uwaba yaragize uruhare muri icyo cyaha.
Robert Kabera yamenyekanye nka Sergeant Robert, aho yari umwe mu baririmbyi ba Army Jazz Band.
Mu Ugushyingo 2020, yavuye mu Rwanda ajya muri Uganda atorotse nyuma yo gukurikiranwaho icyaha cyo gusambanya umukobwa we.
Muri Gicurasi 2022, Kabera yafashwe n'inzego z'umutekano za Uganda ari mu rugo rwe mu gace ka Masanafu i Kampala, akekwaho ibyaha birimo gucuruza intwaro mu buryo butemewe no kuzitunga binyuranyije n'amategeko
Nka Rushyashya rero dusoza twabwira abandi basigaye bihaye kwambara u Rwanda ko rubareba kandi ijisho ryarwo ritazongera kurira ukundi akatari kera bazagwa igihugu igicuri, Kwegama ku mpyisi ni wowe irya mbere dore ko kwegama ku bigarasha akari kera bizabagira aka Rutabana Benjamin, aho umuryango we n'ubu ukiririra mu myotsi nka Bakame.
Robert Umuburo wamugezeho kera ko kuniha kabiri biruta guca ntiyumva ahubwo ahitamo kurya akaribwa n'akataribwa ubwo yaririmbaga Ingirwa-Padili Nahimana, Ingabire Victoire umuhoza abavuga imyato kandi atayobewe ko intego yabo ari ukoreka u Rwanda.
Umwami yakoreye azamuhembe, kuko Ubu Abambari ba Kayumba barimo guca imitwe amacupa ko intego yabo bayigezeho.
Source : https://rushyashya.net/sgt-robert-kabera-apfuye-urwintabwirwa-yakamasa-irigata-ubugi-bwintorezo/
Leave a Reply