Rwanda Premier League yahannye Kigali FC na Gicumbi FC #rwanda #RwOT

Written by

in

Urwego rutegura Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Rwanda Premier League, rwahannye Kigali FC na Gicumbi FC kubera kurenga ku mabwiriza y’iyi Shampiyona aho bahinduranyije nimero z’abakinnyi.

Mu itangazo Rwanda Premier League yashyize hanze, yagize iti “Rwanda Premier League yafatiye ibihano by’amande amakipe ya Kigali FC na Gicumbi FC nyuma yo kutubahiriza ibiteganyijwe n’ingingo ya 14 y’amabwiriza agenga BK Pro League, igika cya 3.”

“Gicumbi FC yahinduye nimero z’abakinnyi batatu naho Kigali FC ihindura nimero y’umukinnyi umwe mu mukino w’umunsi wa kane wa BK Pro League wahuje aya makipe tariki 9 Ukwakira 2026 kuri Kigali Pelé Stadium.”

Basoje bagira bati “Gicumbi yahanishijwe amande y’ibihumbi 300 Frw mu gihe Kigali FC yahanishijwe ibihumbi 100 Frw, agomba kwishyurwa mbere y’umukino amakipe yombi azakurikizaho muri BK Pro League.”

Aya makipe yombi azagaruka mu kibuga ku mukino w’umunsi wa gatandatu kuko Kigali FC umunsi wa gatanu yagombaga guhura na APR FC, Gicumbi FC igahura na Al Merreikh SC, rero aya makipe azaba ari mu mikino Nyafurika.

Rwanda Premier League yahannye Kigali FC na Gicumbi FC

Source : http://isimbi.rw/rwanda-premier-league-yahannye-kigali-fc-na-gicumbi-fc.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *