Perezida Kagame yashimye Ramaphosa wanyuzwe no kuba u Rwanda ruzakira F1 – #rwanda #RwOT

Written by

in

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X ku wa 15 Ukwakira 2026, Perezida Kagame yashimiye Ramaphosa washimiye u Rwanda ndetse no ku bushake yagaragaje bwo kurufasha mu myiteguro yo kwakira iri rushanwa.

Ati 'Urakoze cyane muvandimwe wanjye Perezida Cyril Ramaphosa, ku butumwa bwawe bwo kudushimira no ku nkunga wemeye gutanga. Dutegereje gukorana nawe ndetse n'abandi bose dusangiye iki cyerekezo, kugira ngo iri rushanwa rya Grand Prix ribe irya Afurika koko mu buryo bwose bushoboka, tunazamure urwego rw'amasiganwa y'imodoka kuri uyu mugabane.'

Ubu butumwa bwa Perezida Kagame bwari igisubizo ku bwo Perezida Ramaphosa yari yashyize kuri X mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ashima u Rwanda ku bw'amasezerano rwahawe yo kwakira Formula 1 African Grand Prix.

Ramaphosa yavuze ko iki cyemezo ari intambwe ikomeye ku Rwanda no kuri Afurika yose, kuko kigaragaza ubushobozi bw'ibihugu by'uyu mugabane bwo gutegura ibikorwa bikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Ati 'Mu izina rya Guverinoma n'abaturage ba Afurika y'Epfo, ndashima byimazeyo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, Guverinoma n'abaturage b'u Rwanda ku bw'amasezerano y'imyaka 10 babonye yo kwakira Formula 1 African Grand Prix.'

Yakomeje avuga ko Afurika y'Epfo yishimiye kuba u Rwanda rugiye guhagararira umugabane mu kwakira iri rushanwa rizabera ku kibuga giteganyijwe kubakwa mu Karere ka Bugesera.

Ati 'Aya masezerano ni ikimenyetso cy'uko ubushobozi bw'Abanyarwanda n'ubw'Umugabane wa Afurika muri rusange bwahawe agaciro.'

Perezida Ramaphosa yanagaragaje ko igihugu cye cyiteguye gufasha u Rwanda, by'umwihariko binyuze mu gusangiza ubunararibonye gifite mu gutegura amarushanwa n'ibindi bikorwa bikomeye mpuzamahanga.

Afurika y'Epfo yari mu bihugu byifuzaga kwakira Formula 1, ariko Ramaphosa yagaragaje ko kuba u Rwanda ari rwo rwahawe ayo masezerano ari intsinzi ikwiye kwishimirwa n'umugabane wose.

Ku wa 13 Ukwakira 2026 ni bwo Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Imikino y'Imodoka, FIA, ryemeje ko u Rwanda ruzakira Formula 1 African Grand Prix mu gihe cy'imyaka 10, guhera mu ntangiriro z'imyaka ya 2030.

Iki cyemezo cyatangarijwe mu muhango wabereye muri BK Arena, witabiriwe na Perezida Kagame n'abayobozi ba Formula 1 na FIA.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizabera ku kibuga gishya kizubakwa mu Bugesera, hafi y'Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali kiri kubakwa. Kizaba cyujuje ibisabwa na FIA ku bibuga byakira amarushanwa yo ku rwego rwo hejuru, bizwi nka FIA Grade 1.

Kwakira iri rushanwa bizatuma Formula 1 igaruka muri Afurika nyuma y'imyaka myinshi, kuko iheruka kuhabera mu 1993, ubwo yakirwaga muri Afurika y'Epfo.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizagira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo, ubucuruzi, ishoramari n'ibikorwa remezo bya siporo mu Rwanda.

Perezida Kagame yashimye Ramaphosa wanyuzwe n’uko u Rwanda rwahawe kwakira F1


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashimye-ramaphosa-wanyuzwe-no-kuba-u-rwanda-ruzakira-f1

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *