Hapag-Lloyd yo mu Budage ikora ubwikorezi bwo mu mazi yafunguye ishami mu Rwanda – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ni ishami ryatangiye gukora ku 1 Ukwakira 2026 nk'uko byatangajwe na Hapag-Lloyd.

Ryashinzwe mu rwego rwo kwagura ibikorwa by'iyi sosiyete muri Afurika cyane cyane hitabwa ku bihugu bidakora ku Nyanja.

Umuyobozi mukuru wa Hapag-Lloyd muri Afurika, Jesper Kanstrup, yavuze ko gushimangira ibikorwa byabo mu Rwanda n'u Burundi ari intambwe ikomeye mu gukomeza kwagura Hapag-Lloyd muri Afurika.

Ati 'Afurika ni umugabane ugizwe n'amasoko atandukanye kandi kugira ngo tubashe guha abakiliya bacu serivisi nziza, bisaba gusobanukirwa neza umwihariko wa buri soko bakoreramo. Mu gushimangira ibikorwa byacu, duhuza ubumenyi bw'isoko ry'aho dukorera no kwegera abakiliya, n'imbaraga z'umuyoboro mpuzamahanga wa Hapag-Lloyd.'

Hapag-Lloyd ni sosiyete ikora ibijyanye n'ubwikorezi bwo mu mazi ikorera mu bihugu 140 ndetse igahuza ibyambu bigera kuri 600.

Abatumiza mu Rwanda no mu Burundi bakoresha icyambu cya Dar es Salaam, bikazanywa mu Rwanda cyangwa mu Burundi. Icyakora kubera kutagira ibiro mu Rwanda abakeneye izo serivisi byasabaga ko bakoresha andi mashami ari muri Kenya cyangwa Uganda.

Ibyo byatumaga rimwe na rimwe badahabwa serivisi cyangwa ubufasha neza. Gufungura ibiro mu Rwanda byitezweho koroshya ubucuruzi no kwihutisha serivisi zijyanye no kohereza no gutumiza ibintu mu mahanga.

Hapag-Lloyd ifite ubwato bugezweho 300 butwara kontineri, abakozi 15.200 mu ishami ry'ubwikorezi bwo mu mazi ndetse n'ibiro 400 mu bihugu 140.

Iyi sosiyete kandi ifite serivisi 129 z'ubwikorezi bwo mu mazi zihuza ibyambu 600 byo ku migabane yose y'Isi.

Sosiyete Hapag-Lloyd yo mu Budage ikora ubwikorezi bwo mu mazi yafunguye ishami mu Rwanda


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hapag-lloyd-yo-mu-budage-ikora-ubwikorezi-bwo-mu-mazi-yafunguye-ishami-mu

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *