Ibi byabaye ku wa 6 Ukwakira 2026, ubwo abagize urugaga rw'abahanga mu guhanga inyubako mu Rwanda no muri Afurika bahuriraga mu ishuri ry'ubuhanga mu guhanga inyubako riri muri Koleji y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga ya Kaminuza y'u Rwanda.
Turahirwa Beni yasobanuye ko ubwo yahangaga iyi nyubako, yifuzaga ko abantu bazajya bumva ko bafite aho bahuriye mu buryo bwa hafi n'ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, binyuze mu bishushanyo bizashyirwa mu mazi ndetse n'inzira bazajya banyuramo.
Yagize ati 'Ikigamijwe ni ukugira ngo ba bantu baba barajugunywe muri Nyabarongo bagire na bo uburyo bwo kwibukwa mu buryo buhoraho, habeho no kuba abaje kwibuka bumva ko bahuje cyane n'ababo mu buryo bw'amajwi y'amazi n'ibishushanyo bihagararira wa muntu wajugunywe mu mazi.'
Yakomeje avuga ko ikindi cyatumye atekereza kuri uyu mushinga ari ukugira ngo abantu bajyayo bakumva bageze muri ibyo bihe kubera uburyo haba hubatsemo.
Uru rwibutso kandi aho gukoresha indabo mu kunanira cyangwa kwibuka yatekereje ko hajya hakoreshwa amabuye kuko atajya asaza.
Beni yasobanuye ko yatangiye guhanga uyu mushinga kuva mu Ukwakira 2025 kugeza mu Nyakanga 2026, ubwo ni ukuvuga amezi agera ku icumi.
Muri iyi nama kandi harebwe ku bibazo bitandukanye byugarije ubuhanga mu guhanga inyubako mu Rwanda no hanze, aho ikibazo cy'inyubako zitajyanye n'imiterere y'igihugu ikomeje kuba imwe mu nzitizi abaturage bahura nazo.
Umuyobozi w'Agashami k'Uburezi muri Rwanda Institute of Architects, Arch. Marie Emely Ntigurirwa, yavuze ko mbere wasangaga ibishusho by'inyubako bitabaga byakozwe n'abahanga muri byo gusa bitanga icyizere ubu kuko imyumvire itangiye kugenda ihinduka.
Yagize ati 'Inyubako nyinshi tubona, nubwo ubu ibintu bigenda bihinduka, mbere ntizakorwaga n'abahanga mu guhanga inyubako. Ibyo byatumaga bigorana kumenya uwabigizemo uruhare n'inshingano za buri wese, aho wasangaga inyubako ihagaze gusa idahura n'ibyo nyirayo yifuza.'
Yakomeje avuga ko mu myaka yo hambere akenshi wasangaga hari inyubako zimwe zamaze igihe zidakoreshwa kuko zitabaga zijyanye n'imiterere y'aho zubatswe.
Gusa agaragaza ko ubu abantu batangiye kujijuka aho bakoresha ibikoresho byo mu gihugu ndetse bakumva n'imiterere y'ikirere n'ibidukikije.
Yagize ati 'Mu myaka ya 1980 na 1990 wasangaga hari inyubako zari zimaze igihe nta muntu wazikoreragamo, kuko zitajyanaga n'imiterere y'aho zubatswe. [..]Nibura ubu tugerageza gukoresha ibikoresho by'iwacu, tukumva neza ibidukikije n'imiterere y'ikirere, ndetse tugashushanya inyubako tuzirikana uko umwuka winjira n'uko izuba rihagaze.'
Umuyobozi w'Inama y'Ubuyobozi y'Urugaga rw'Abahanga mu Guhanga Inyubako mu Rwanda (RIA), Nishimwe Luce Gloria, avuga ko mu mboni ye abahanga mu guhanga inyubako ari igisubizo mu muteko w'Abanyafurika.
Yagize ati 'Abahanga mu guhanga inyubako bo mu Rwanda no muri Afurika ni ibisubizo ku bibazo byugarije Afurika. Icya mbere ni ibisubizo ku mutekano w'abantu muri Afurika kuko duhangana n'ibintu bitandukanye kandi birimo guhangana n'ibiza by'amazi, ubukomere bw'inzu, ubushyuhe, iby'ibanze mu mutekano w'umuntu.'
Iyi nama iteganyijwe gukomeza kugeza ku wa 9 Ukwakira 2026 mu gihe hizihizwa icyumweru cyahariwe ubuhanga mu guhanga inyubako mu Rwanda, aho bafite insanganyamatsiko igira iti ' Uruhare rw'ubuhanga mu guhanga inyubako mu iterambere rirambye: Akarere Kamwe, Umwuga umwe, Icyerekezo kimwe'.





Leave a Reply