Icyerekezo cy'u Rwanda giteganya ko ruzaba rufite ubukungu buciriritse mu 2035 aho Umunyarwanda azaba yinjiza $4.036, mu gihe ruzaba ruri mu bihugu bikize mu 2050 aho yazaba yinjiza $12.476 ku mwaka.
Kugera kuri iyo ntego, cyangwa gukomeza urugendo rwo kuyigeraho, bijyana n'ibibazo bikomeye byo kumenya uko iterambere ryubakwa, uko rigera kuri bose n'uko risigasirwa.
Imyaka icumi izakurikiraho ishobora kuzagaragaza ubushobozi bw'igihugu bwo kubeshaho abaturage benshi, guhangana n'imihindagurikire y'ibihe no gukomeza kugira inzego zikomeye uko ibisekuru bizasimburana.
Kugaragaza izo mbogamizi ntibivuze ko intego zitazagerwaho, ahubwo ni ukureba ibishobora kuzaba inzitizi, kugira ngo ibyemezo bifatwa uyu munsi bifashe kubikumira cyangwa kubigabanya.
Inyinshi muri gahunda za Leta ziteganya uko ibintu bizaba bimeze bigarukira mu 2050 cyangwa mu 2052. Zigaragaza iteganyamibare ry'ibishobora kuzaba mu 2060 n'ibishobora kuzaba imbogamizi.
Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare kigaragaza ko Abanyarwanda bashobora kuzagera kuri miliyoni 23,8 mu 2052, bavuye kuri miliyoni 13,2 mu 2022. Ubwiyongere nk'ubwo bushobora kongera abakozi n'isoko ry'imbere mu gihugu, ariko bukanatanga ihurizo ku butaka bashobora gutuzwaho cyangwa guhinga.
Kubaka amacumbi, guhinga, gushinga inganda no kurengera ibidukikije bizakenera guhurizwa ku butaka budashobora kwiyongera. Kongera umusaruro uva ku buso buto no guhanga imirimo itari iy'ubuhinzi bizaba ingenzi cyane.
Umunyarwanda yinjira ku isoko ry'umurimo agize imyaka 16. Ubwiyongere bw'abaturage bashoboye gukora bugirira igihugu akamaro iyo babona imirimo itanga umusaruro n'amafaranga ahagije abafasha kubaho neza. Amahirwe nk'ayo aramutse atabonetse ku rugero rukenewe, u Rwanda rushobora kugira urubyiruko rwize kurushaho ariko rukomeza kubaho mu bukene.
Banki y'Isi isanzwe igaragaza ko guhanga imirimo ihagije n'umusaruro muke w'abakozi biri mu mbogamizi ubukungu bw'u Rwanda buhura na bwo. Kubikemura bizasaba ibigo by'ubucuruzi bishoboye guhangana ku isoko, kwagura ibikorwa, kohereza ibicuruzwa na serivisi mu mahanga no gutanga akazi hirya no hino mu gihugu.

Uburezi, inkingi y'ibanze mu iterambere…
Uburezi na bwo bugomba kujyana n'impinduka z'ubukungu. U Rwanda rusanganywe icyerekezo cyo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi ariko ikibazo kikaba uko hari abarangiza amashuri bafite ubumenyi budahuye neza n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo.
Mu myaka izakurikira 2050, impinduka z'ikoranabuhanga zishobora gutuma icyo kibazo kirushaho kugira ingaruka.
Ubwenge buhangano bwahinduye uko imirimo imwe n'imwe yo mu biro, iyo gukora porogaramu za mudasobwa, iyo mu by'imari no mu itangazamakuru ikorwa. Icyakora kuba umurimo ushobora guhindurwa n'ikoranabuhanga ntibivuga ko uzavaho byanze bikunze.
U Rwanda ruzakenera gutegura abantu bashobora gukorana n'ikoranabuhanga rihinduka, binyuze mu burezi bw'ibanze bufite ireme, ubumenyingiro no guhora bongera ubumenyi mu buzima bwabo bw'akazi.
Imihindagurikire y'ibihe ishobora kuzongera ingorane mu mibereho y'abaturage kuko ubushyuhe bwiyongera n'imvura igwa mu buryo budasanzwe ibangamira umusaruro w'ubuhinzi, bikanongera ibyago by'ibiza. Isesengura rya Banki y'Isi ku Rwanda rigaragaza ko izo ngaruka zishobora kugabanya ku buryo bugaragara umusaruro w'ubukungu igihugu cyari gitegereje kugeraho.
Mu mibereho isanzwe bihita bihura n'izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa bihindagurika, imyaka yangirika n'amafaranga akoreshwa kenshi mu gusana ibyangijwe n'ibiza.
Kuhira, kurinda ubutaka, kubika neza umusaruro no kubaka ibikorwaremezo byihanganira ibihe biteganyijwe mu myaka iri imbere bizafasha kurinda ibyagezweho.
Kwiyongera kw'abatuye mu mijyi na byo bizasaba imyiteguro ihambaye. U Rwanda rufite intego y'uko mu 2050, abatuye mu mijyi bazaba bageze kuri 70%. Kugira ngo ibyo bijyane n'imibereho myiza, amacumbi ahendutse, ubwikorezi, ibikorwa by'isuku n'imirimo bizakenera kwiyongera icyarimwe.
Ibiciro nibizamuka kurusha amafaranga abaturage binjiza, benshi bashobora kuzaremerezwa n'ubukode buhenze n'ingendo ndende bajya ku kazi cyangwa gushaka serivisi. Imijyi yunganira Kigali izakenera kugira ibikorwa by'ubukungu bikomeye byayo, kugira ngo amahirwe agere mu bice bitandukanye by'igihugu kandi umuvuduko w'abagana Kigali ugabanyuke.
Abaturage benshi n'ubukungu bwiyongereye bizatuma amazi n'amashanyarazi bikenerwa mu ngo, mu nganda, mu buhinzi no muri serivisi rusange birushaho kwiyongera.
Isesengura ku mihindagurikire y'ibihe mu Rwanda riteganya ko amazi akenerwa mu nzego zitandukanye aziyongera cyane. Ikibazo kizaba ari ukuyageza ku bayakeneye ku buryo bwizewe kandi ku giciro bashoboye, ari na ko amasoko yayo arindwa n'ibikorwaremezo byitabwaho. Gusimbuza ibikoresho n'imiyoboro bishaje na byo bizarushaho gusaba amafaranga menshi.
Kubona amafaranga yo gukora ibyo byose bizasaba gucunga neza imari, guhuza ishoramari mu bikorwaremezo, serivisi zigenewe abaturage no guhangana n'imihindagurikire y'ibihe, ari na ko igihugu gikomeza kwishyura imyenda. Isesengura ry'Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari rigaragaza akamaro ko gushora amafaranga mu bikorwa bitanga umusaruro ufatika, kunoza imikoreshereze y'imari no kongera ibicuruzwa na serivisi byoherezwa mu mahanga.
Mu gihe kirambye igihugu kizakenera imishinga ibyara inyungu nyinshi, ibigo byinjiza amadovize n'amafaranga yinjira mu gihugu akiyongera, hatabayeho kubera umutwaro imiryango n'abikorera.
Umubano n'ibihugu byo mu karere…
U Rwanda nk'igihugu kidakora ku nyanja bikigora kugera ku masoko no kwinjiza ibicuruzwa by'ingenzi, bigasaba gukoresha Inzira z'ubwikorezi zinyura mu bihugu bituranyi.
Uko politiki yo mu Karere k'Ibiyaga Bigari izaba imeze mu 2050 ntibishobora kumenyekana neza uyu munsi, icyakora intambara cyangwa kurebana nabi, imbogamizi zo ku mipaka cyangwa ibibazo mu mubano w'ibihugu bishobora kubangamira ishoramari n'ubucuruzi.
Ubufatanye burambye hagati y'impande zinyuranye bwaha u Rwanda amahirwe yagutse yo kugera ku ntego zarwo z'ubukungu.
Imbere mu gihugu, ihererekanya ry'ibisekuru mu buyobozi rizagaragaza imbaraga z'inzego. Uko igihe gihita, abayobozi mu nzego za politiki, abakozi bakuru ba Leta n'abashinze ibigo by'ubucuruzi bazagenda basimburwa.
Gukomeza gushingira ku bushobozi, kubazwa inshingano no kudateshuka ku murongo wa politiki z'iterambere bizasaba inzego zikora mu buryo busobanutse kandi zitegura abazasimbura abagejeje igihe, kandi zumva ibibazo by'abaturage.
Icyerekezo 2050 ubwacyo kigaragaza inzego zibazwa inshingano, iyubahirizwa ry'amategeko n'uruhare rw'abaturage nk'inkingi z'iterambere rirambye.
Ubumwe mu baturage buzanashingira ku rugero buri wese yumvaho inyungu z'iterambere. Ubukungu bushobora gukura, ariko hari imiryango ikigorwa no kubona iby'ibanze nk'icumbi, kwivuza cyangwa kwishyurira abana amashuri. Ubusumbane mu kubona amahirwe bushobora kugabanya icyizere, cyane cyane mu rubyiruko rwiteze imibereho irushijeho kuba myiza.
Mu 2050 hazaba hashize imyaka 56 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe. Uko abazaba barabayeho mu gihe yakorewe bazagenda baba bake, kubungabunga amateka yayo no kurwanya ingengabitekerezo yayo bizakomeza gusaba inyigisho zihoraho n'inyandiko n'ubuhamya bibitswe neza kandi buri wese ashobora kugeraho.
Hagati aho, ubwiyongere bw'abageze mu zabukuru buzatuma ibikenewe muri pansiyo, ubuvuzi n'ubufasha bahabwa n'imiryango birushaho kwiyongera. Iteganyamibare ry'u Rwanda rigaragaza ko umubare w'abageze mu zabukuru uzaba wariyongereye cyane mu 2052.
Kwitegura izo mpinduka bizasaba kongera ubwizigame bw'izabukuru no gukora ku buryo ubuvuzi bw'indwara zidakira buhendukira ababukeneye, ari na ko igihugu gikomeza kwita ku mubare munini w'abana n'urubyiruko.
Umwana uvutse uyu munsi cyangwa umaze umwaka azaragwa umusaruro cyangwa ingaruka z'ibyemezo biri gufatwa ubu, aho imijyi yagurwa igana, ibyo amashuri yigisha, ibigo by'ubucuruzi bikura n'uko inzego zigirirwa icyizere.
Uwavuga ko u Rwanda rugifite igihe cyo kwitegura ibyo ruzasabwa hagati ya 2050 na 2060 ntiyaba yibeshye. Gukoresha icyo gihe neza bishobora guha abo mu bihe bizaza amahirwe menshi yo kwiyubakira ubuzima bwiza, butekanye kandi bufite icyerekezo.

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-nyuma-ya-2050-ni-iki-abavutse-uyu-munsi-bazaragwa
Leave a Reply