U Rwanda rwatereye indi ntambwe yo kubona inguzanyo y'akabakaba miliyari 53 z'amafaranga y'u Rwanda mu Kigega Mpuzamahanga cy'Imari, IMF, nyuma y'uko impande zombi zumvikanye ku isuzuma rya mbere rya gahunda y'inguzanyo y'igihe giciriritse.
Aya mafaranga angana na miliyoni 35,7 z'Amadolari ya Amerika, akaba ari igice cya mbere cy'inguzanyo ya miliyoni 250 z'Amadolari IMF yemeye gutanga ku Rwanda mu gihe cy'amezi 38.
Icyakora, amafaranga ntarahita atangwa. Isuzuma ryagezweho n'impande zombi rizabanza kwemezwa n'Inama y'Ubutegetsi ya IMF, iteganya kuriganiraho mu Ukuboza 2026. Igihe rizaba ryemejwe, ni bwo u Rwanda ruzabona ubu bufasha bw'amafaranga.
IMF ivuga ko u Rwanda rwageze ku ntego z'ubukungu zari zarashyizweho kugeza mu mpera za Kamena 2026, ndetse ko imikorere ya gahunda yarwo y'ubukungu yakomeje kuba myiza.
Mu mezi atandatu ya mbere y'uyu mwaka, ubukungu bw'u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 9,7%, mu gihe icyuho cy'ingengo y'imari cyagabanutse kigera kuri 4,8% by'umusaruro mbumbe w'igihugu mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025/26.
IMF yashimye kandi intambwe u Rwanda rwateye mu kongera amafaranga yinjira mu gihugu binyuze mu misoro no kugenzura imikoreshereze y'amafaranga ya Leta.
Gusa, hari ibibazo by'ubukungu bigikomeje kwitabwaho, cyane cyane izamuka ry'ibiciro.
Muri Kanama 2026, ibiciro byazamutse ku kigero cya 15,7%, kiri hejuru cyane y'intego ya Banki Nkuru y'u Rwanda yo kugumana izamuka ry'ibiciro ku kigero cya 5%.
Umuyobozi w'itsinda rya IMF rishinzwe u Rwanda, Albert Touna Mama, yavuze ko iri zamuka ry'ibiciro ryatewe ahanini n'igitutu cyari gisanzwe kiri ku isoko ndetse n'izamuka ry'ibiciro bya peteroli n'inyongeramusaruro z'ubuhinzi ku rwego mpuzamahanga.
Yavuze ko politiki y'ifaranga igomba gukomeza kwibanda ku kugabanya izamuka ry'ibiciro no kurisubiza ku kigero cy'intego.
Ku ruhande rwa Guverinoma y' u Rwanda, Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko amafaranga azava muri iyi gahunda azafasha u Rwanda gukomeza guhangana n'ingaruka z'ibibazo by'ubukungu ku rwego mpuzamahanga, mu gihe igihugu gikomeje ishoramari n'ivugurura ry'ubukungu.
Guverinoma kandi ikomeje gushyira imbaraga mu kongera amafaranga yinjira imbere mu gihugu, kunoza imicungire y'ingengo y'imari no gucunga umwenda kugira ngo ugume ku rwego rushobora kwihanganirwa.
Gahunda y'u Rwanda na IMF yatangijwe muri Kamena 2026, ifite agaciro ka miliyoni 250 z'Amadolari kandi izamara amezi 38. Amafaranga agera kuri miliyoni 35,7 z'Amadolari ni yo agomba kubanza kuboneka nyuma y'isuzuma rya mbere, mu gihe andi azagenda atangwa hakurikijwe uko u Rwanda ruzakomeza kugera ku ntego zemeranyijweho.
Source : https://flash.rw/2026/10/06/u-rwanda-rwemerewe-inguzanyo-yakabakaba-miliyari-53-frw/
Leave a Reply