Iyi gahunda igamije kugabanya amashanyarazi izo sitasiyo zikura ku muyoboro mugari, no guteza imbere ikoreshwa ry'ingufu zisubira.
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa KABISA, Poshia Muhoza, yavuze ko iri geragezwa rikorwa kuri sitasiyo ndetse no ku biro by'iki kigo.
Ati 'Iyi gahunda turi kuyishyira mu bikorwa no muri sitasiyo. Na hano dukorera na ho tugerageza gukoresha amashanyarazi aturutse ku mirasire y'izuba.'
Kuri ubu, KABISA ifite sitasiyo umunani zongerera umuriro imodoka z'amashanyarazi muri Kigali. Iteganya kubaka izindi mu mijyi yunganira Kigali, irimo Musanze, Rubavu, Huye na Rusizi.
Iri geragezwa rije mu gihe mu Rwanda hakomeje gutezwa imbere ubwikorezi bukoresha amashanyarazi, bijyana no kongera ibikorwaremezo bifasha ababukoresha kubona aho bongerera ibinyabiziga byabo umuriro.
Muhoza yavuze ko Leta ikomeje korohereza abashoramari muri uru rwego, by'umwihariko mu kubona ibyangombwa byo kubaka sitasiyo n'ibikoresho bikenewe kugira ngo zikore.
Ati 'Politiki y'igihugu ikomeje gushyigikira ikoreshwa ry'imodoka z'amashanyarazi. Kuri ubu Leta yorohereza abashoramari mu kubaka sitasiyo z'amashanyarazi kubona icyangombwa vuba ndetse no kubona 'transformers' zikenewe mu buryo bworoshye.'
Yongeyeho ko gukuriraho imisoro imodoka z'amashanyarazi zinjira mu gihugu, ndetse na gahunda yo gutuma 30% by'imodoka zikoreshwa n'ibigo bya Leta ziba iz'amashanyarazi, ari bimwe mu bitera icyizere abashoramari muri uru rwego.
Muhoza yavuze ko mu biganiro bagirana na Leta n'inzego zishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi, bizezwa ko hari imishinga yo kongera ingufu zitunganywa mu gihugu, kugira ngo zikomeze guhaza abazikenera, barimo n'abakoresha imodoka z'amashanyarazi.
Yasobanuye ko beretswe imishinga itandukanye Leta irimo gukurikirana, bikabatera icyizere cyo gukomeza kwinjiza izo modoka mu gihugu.
Ati 'Kugeza ubu ntabwo Leta iratubwira ko amashanyarazi dufite mu gihugu adahagije. Turi gukomeza kurangura imodoka z'amashanyarazi ndetse tumaze no gusinya amasezerano n'ikigo RentCo Africa Limited azatuma abantu boroherwa no kubona imodoka z'amashanyarazi binyuze mu kuzikoresha.'
Ibi yabigarutseho mu gihe hari abahuza ikibazo cy'ibura ry'amashanyarazi rijya rigaragara n'ubwiyongere bw'ibinyabiziga biyakoresha.
Inzego za Leta zo zisobanura ko igabanuka ry'amashanyarazi rijya ribaho mu mpeshyi rifitanye isano n'igabanuka ry'amazi akoreshwa n'ingomero ziyabyaza.
Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Damien Murwanashyaka, aherutse kubwira Abasenateri ko Leta irimo gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye yo kongera amashanyarazi, igamije gukemura impungenge zijyanye n'ubwinshi bwayo bitarenze mu 2029.
KABISA igaragaza ko hari imodoka icuruza zishobora kugenda ibilometero 500 iyo bateri zuzuye, kandi ko ikiguzi cy'amashanyarazi zikoresha gishobora kuba hasi ku kigero cya 70% ugereranyije n'icya lisansi cyangwa mazutu.
Leta na yo iherutse gutangaza ko iteganya kubaka sitasiyo zongerera umuriro ibinyabiziga by'amashanyarazi mu bice bitarimo inyungu ihagije yakurura abashoramari, kugira ngo izo serivisi zegerezwe abazikeneye.


Leave a Reply