Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Stephen Constantine, yavuze ko bagomba kwicara bazi uko bazakemura ikibazo cya Mugisha Bonheur Casemiro wabonye amakarita abiri y’umuhondo ari nayo mpamvu umukino wa Kenya bari buwushakemo ibisubizo.
Uyu munsi u Rwanda rurakina umukino wa gicuti na Kenya, ni nyuma yo kugira intangiriro nziza zo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 batsinda Liberia na Cape Verde.
Muri iyi mikino ibiri, Mugisha Bonheur Casemiro yabonyemo amakarita abiri y’umuhondo atamwemerera gukina na Mali.
Umutoza Stephen Constantine yavuze ko bagomba kwicara bazi uburyo bagomba gukemura ikibazo mu gihe Bonheur na Djihad baba bafite amakarita y’umuhondo cyangwa undi yavunitse.
Ati “Ukuri ni uko tugomba kumenya ni iki kigomba kuba mu gihe Bonheur (Mugisha) abonye amakarita abiri y’imihondo cyangwa Djihad ayabonye cyangwa undi avunitse.”
Yakomeje avuga ko ari muri urwo rwego umukino wa Kenya ari buwukinishe abakinnyi batabonye umwanya wo gukina.
Ati “Tuzakinisha abakinnyi batigeze bakinira Amavubi mbere, dukinishe abakinnyi bakinnye imikino mike mu Mavubi. Tugomba kumenya icyo dufite inyuma ya 11 babanzamo.”
Yashimangiye ko nubwo uyu mukino ari uwa gicuti ariko ari bube ashaka intsinzi.
Urabera kuri Stade Amahoro uyu munsi ku wa Mbere tariki ya 5 Ukwakira 2026 saa 18h00′.
Source : http://isimbi.rw/stephen-constantine-yavuze-kuri-mugisha-bonheur-utazakina-na-mali-uko.html
Leave a Reply