Sherrie Silver yakebuye abamwandikira mu Kinyarwanda ko barimo guta umwanya #rwanda #RwOT

Written by

in

Umubyinnyi mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Sherrie Silver yavuze ko abantu bamwandikira mu Kinyarwanda biteze ko abyumva baba barimo guta umwanya.

Ni mu butumwa uyu mubyinnyi yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24, aho we yavuze ko yumva Icyongereza, abashaka kumuzana mu Kinyarwanda barimo guta umwanya.

Ati “Abantu banyoherereza ubutumwa mu Kinyarwanda bazi ko mbusomana nkanabwumva. Amahirwe masa murimo guta umwanya.”

Yakomeje avuga ko byamusaba iminsi ibiri y’akazi kugira ngo ubwo butumwa abashe kubwumva.

Ati “Njye numva Icyongereza, none murusha ko nsoma Ikinyarwanda. Nkwiye kuvugisha ukuri, bintwara iminsi ibiri y’akazi kugira ngo mbashe guhindura interuro yanditse y’ikinyarwanda.”

Sherrie Silver afite umubyeyi umwe ukomoka mu Rwanda (Se umubyara yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994) n’undi w’Umwongereza. Yamamaye cyane ubwo yayoboraga imbyino z’indirimbo yabiciye bigacika muri 20218 ya Childish Gambino yitwa 'This Is America’ yegukanye ibihembo bitandukanye.

Silver na Mama we baje kwerecyeza mu Bwongereza guturayo. Ubwo uyu mukobwa yari agize imyaka 5 yaje kwiga ibirebana n’ubuhanzi anagira uruhare mu gufasha ababurimo kuva mu buto bwe.

Ubutumwa bwa Sherrie Silver

Sherrie Silver yavuze ko atazi ikinyarwanda

Source : http://isimbi.rw/sherrie-silver-yakebuye-abamwandikira-mu-kinyarwanda-ko-barimo-guta-umwanya.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *