Byatangajwe ku wa 29 Nzeri 2026, ubwo abayobozi barimo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Habimana Dominique; Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco n'Umuyobozi w'Akarere ka Karongi basuraga ahubakwaga iri shami.
Umuyobozi w'iri shami, Ndayisenga Patrick, yavuze ko imirimo yo kuryubaka yatangiye muri Kamena 2026, ikaba yararangiye.
Ati “Imirimo yo kubaka iri shami yararangiye. Ibintu byose birateguye, tuzatangira gutanga serivisi mu ntangiriro z'ukwezi k'Ukwakira 2026. Iri shami ryitezweho kugabanya igihe drones zakoreshaga zijya mu Bugarama mu Karere ka Rusizi kikagera ku minota 20 kivuye ku isaha zakoreshaga zivuye ku ishami rya Muhanga zijya mu Bugarama.'
Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, avuga ko iri shami rifite umwihariko kuko ari ho honyine izajya ihagurukira hejuru y'Ikiyaga cya Kivu.
Minisitiri Habimana yavuze ko iri shami ryiyongera ku mashami abiri asanzwe ya Zipline, by'umwihariko rikaba rizoroshya akazi ko gukwirakwiza imiti, amaraso n'intanga z'ingurube ku batuye mu turere dukora ku Kiyaga cya Kivu.
Ati “Nk'uko mubizi, Zipline yakemuye ikibazo cyo kugeza imiti hirya no hino mu gihugu. Rukaba ari n'urugero rwiza rwose ku rwego mpuzamahanga. Aka gace rero ka Kivu Belt kari gakeneye kugira ishami ryihariye.'
Yakomeje ati 'Icyo twishimira ni uko bamaze kuryuzuza, hasigaye utuntu duke cyane ku buryo ritangira mu minsi ya vuba, rikaba riri bugabanye ingendo n'igihe byafataga kugira ngo imiti igere ku mavuriro, bikaba birafasha kunoza serivisi z'ubuzima duha abaturage bacu.'
Ishami rya Zipline rya Karongi ryubatse mu Murenge wa Bwishyura. Rije risanga iriri mu Karere ka Muhanga n'iryo mu Karere ka Kayonza.



Leave a Reply