Umusaruro woherejwe ku isoko wageraga kuri toni 8.527 z'ibicuruzwa bitandukanye bikomoka ku buhinzi n'ubworozi.
Muri iki gihe, ikawa ni yo yinjije amafaranga menshi mu bicuruzwa bikomoka ku buhinzi byoherejwe hanze, kuko yinjije miliyoni 4,36 z'Amadolari yavuye muri toni 635.
Icyayi cyinjije 668.935$ yavuye muri toni 217, mu gihe imboga zinjije 373.039$ nyuma yo kohereza toni 367.
Ku byerekeye imbuto, u Rwanda rwohereje hanze toni 457, zinjiza 455.706$ mu gihe indabo zoherejwe hanze zingana na toni 12, zo zinjirije igihugu 85.944$
Ibikomoka ku matungo na byo byagize uruhare muri uyu musaruro, aho byinjije 441.188$ nyuma yo kohereza toni 320 mu cyumweru kimwe gusa.
Raporo igaragaza ko ibicuruzwa bitandukanye ari byo byoherejwe ku bwinshi, aho byageze kuri toni 6.519, byinjiza miliyoni 4,07$.
Amasoko yoherejwe umusaruro w'u Rwanda arimo ibihugu nk'u Bushinwa, u Bwongereza, u Buholandi, u Budage, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, u Bubiligi, Afurika y'Epfo, Nigeria, Bangladesh, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n'ibihugu byo ku mugabane wa Afurika.

Leave a Reply