Nyagatare: Urubyiruko rwatangiye kubyaza umusaruro amahugurwa rwahawe ku buhinzi bw'imboga n'imbuto – #rwanda #RwOT

Written by

in

Aba bahinzi b'imboga n'imbuto bo mu mirenge ya Matimba na Musheri, bavuga ko nyuma yo guhabwa amahugurwa yo kuzihinga mu buryo bwa kinyamwuga binyuze mu mushinga wa CDAT, zabahinduriye ubuzima.

CDAT ni umushinga w'imyaka itanu watangijwe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB) mu 2022 ugamije guteza imbere abahinzi n'aborozi.

Imwe mu ntego ikomeye CDAT yatangiranye ni ugufasha abagore n'urubyiruko kwiteza imbere, aho kugeza ubu mu bantu 70.527 babonye akazi binyuze muri uyu mushinga, abagore ni 35,7%.

Ni mu gihe urubyiruko rwasoje ibyiciro bitandukanye by'amashuri rwahawe amahugurwa ku buhinzi bw'imboga n'imbuto rugera kuri 470.

Turanezerewe Fidel uhagarariye itsinda rya 'Terimbere Youth Kaboko' yavuze ko yatangiye kubukora mu 2020 akirangiza amashuri yisumbuye, gusa nyuma yo kubona ko kubona akazi bizamugora yigiriye inama yo gusubira iwabo, bamuha ubutaka buto.

Nyuma yo guhabwa ubutaka, yatangiye ubuhinzi ariko nta musaruro ufatika abona, gusa aho CDAT iziye, akabona amahugurwa ndetse n'amahirwe yo gukora ingendoshuri, yamenye uburyo bwo guhinga imboga n'imbuto mu buryo bwa kinyamwuga ndetse yabashije kwiteza imbere mu buryo bufatika.

Ati 'Umusaruro nakuragamo ubu ngubu wariyongereye kuko aho nakuraga toni 7 z'urusenda cyangwa imiteja bitewe n'icyo nahinze, ubu ngubu nsingaye nsaruramo toni 14. Ubwo bishatse kuvuga ko n'amafaranga yiyongereye akava kuri miliyoni 5 Frw agera kuri miliyoni 8 Frw.'

Turanezerewe yavuze ko amaze kwiteza imbere kuko yabashije kwiyubakira inzu ifite agaciro ka miliyoni 12 Frw biturutse muri ubu buhinzi ndetse n'ubundi bucuruzi akora bwo kuranguza imiteja, aho agurira abandi bahinzi akayigurisha ku bigo biyicuruza.

Yashimiye CDAT kuko uretse kubafasha mu kubahugura mu gukora ubuhinzi bugezweho, babaha n'ibikoresho bitandukanye birimo ibyo gusaruriramo.

Mu bindi uyu mushinga wabafashije ni ukugeza umusaruro wabo ku isoko kuko wabahuje n'ibigo bibagurira ibyo bejeje, umusaruro ntubapfane cyangwa ngo bahendwe nka mbere.

Uhiriwenimana Emmanuel na we uba muri iri tsinda yavuze ko ubwo baritangizaga bageragezaga gukora ifumbire y'imborera kugira ngo bajye babona umusaruro mwinshi ndetse babashe no kuwugurisha.

Gusa avuga ko binyuze muri uyu mushinga, bigishijwe uko bayitunganya mu buryo bugezweho kandi bwujuje ibisabwa.

Nyuma yo kubigisha uko bakora ubuhinzi bugezweho, bagiranye na CDAT amasezerano yo kuzajya bakora ifumbire y'imbonerera, bakayigurisha uyu mushinga hagamijwe kurushaho kubateza imbere.

Ati 'Mu minsi ishize badupimuriye ifumbire ingana na toni 552.200, tuyibagurishaho amafaranga 35 Frw ku kilo. Ubwo ni ukuvuga ko bazatwishyura miliyoni zirenga 19 Frw muri rusange.'

Umukozi ushinzwe ubuhinzi bw'imboga n'imbuto muri CDAT, Muhoza Chantal, yavuze ko uyu mushinga wahisemo gukorana n'amakoperative kugira ngo ugere ku bahinzi benshi icyarimwe.

Ati 'Impamvu CDAT yahisemo gukorana n'abahinzi bo mu makoperative byari ukugira ngo igere ku bahinzi benshi icyarimwe, kugira ngo umuntu najya gutanga amahugurwa bayabonere icyarimwe.'

Kugeza ubu, uyu mushinga ukorana n'amakoperative 74 yo mu turere 15 mu gihugu.

Koperative ‘Terimbere Youth Kobako’ ihinga urusenda kuri hegitari imwe

Turanezerewe Fidel avuga ko yatangiye gukora ubuhinzi bw’imboga n’imbuto abushidikanyaho ariko akaba amaze kwiteza imbere mu buryo bugaragara

Umuhoza Chantal ushinzwe ubuhinzi bw’imboga n’imbuto muri CDAT avuga ko bahisemo kwegera abahinzi binyuze mu makoperative kugira ngo amahugurwa agere kuri benshi


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-urubyiruko-rwatangiye-kubyaza-umusaruro-amahugurwa-rwahawe-ku-buhinzi

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *