Yabivuze kuri uyu wa 26 Nzeri 2026 mu butumwa yahaye abitabiriye umuganda rusange wakorewe mu Kagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza, wihanze ku gukumira ibiza biterwa n'imvura nyinshi.
Ati “Utarazize icyuma ntabwo agipfuye. Abantu bari barashize, barabaye ba zezenge, birirwa barwana, ariko buri wese natekereze ku Rwanda yifuza kubyariramo, akarurereramo, guhangana n'ibyuma bibe uruhare rwa buri wese.”
Yakomeje ati 'Aho bituruka harakamye, inganda zabyo ntizizongera kubaho, kuko turifuza igihugu gitekanye Abanyarwanda bishimira. Turifuza u Rwanda ruzira icyuma, ruzira icyaha, kuko izi nzoga z'ibyuma ni zo zatezaga ibyago byinshi.'
Dr. Murangira yaboneyeho gusaba abaturage b'i Musanze gusaba bagenzi babo bahishe izi nzoga z'ibyuma kuzishyikiriza ubuyobozi ku bushake.
Ati 'Ushatse wabizana ukabishyikiriza ubuyobozi ku bushake, kuko nubifatanwa urumva ibizakurikira, mwirinde ibintu bigize icyaha. Inyungu ziri mu guca icyuma ni zo nyinshi. Turifuza urubyiruko ruzira ibiyobyabwenge, icyuma, ndetse n'ubishoboye yazireka kuko vino ari umukobanyi.'
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'umuryango, Uwimana Consolée, yibukije abaturage b'i Musanze ko impamvu nyamukuru yatumye igihugu gihagurukira guca ibyuma burundu, ari uko gikeneye umuryango utekanye.
Ati 'Turashima Sober Generation yiyemeje gufasha Leta mu bukangurambaga bwo guca inzoga zitujuje ubuziranenge, kuko umuryango utariho, igihugu nticyabaho, n'iterambere ntiryabaho.'
'Kugira abaturage bakunda inzoga, icyo kintu mu Ntara y'Amajyaruguru tubizwiho. Izi nzoga zatugejeje ahantu habi dukwiye kwivanamo vuba, tugiye kuzivuma. Ntacyo byatumariye uretse kutwicira abantu, abandi bagapfa bahagaze.'
Minisitiri Uwimana yaboneyeho gusaba buri muturage guhaguruka agafasha urubyiruko guhangana n'inzoga z'ibyuma, abizeza ko nyuma yabyo bazabona urubyiruko rwiza ruzaragwa igihugu.
Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, aherutse gutangaza ko mbere y'uko gahunda yo guca inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi nk'ibyuma itangira, mu Rwanda hari hari litiro zabyo zigera kuri miliyoni 20.





Leave a Reply