Icyuma kirakata, kiratema, kiraca; iyo kigiye mu mubiri kirawuca – Minisitiri Bizimana – #rwanda #RwOT

Written by

in

Yabigarutseho ku wa 26 Nzeri 2026, ubwo yifatanyaga n'abaturage bo mu Karere ka Rusizi mu muganda usoza ukwezi kwa Nzeri, wabereye mu Murenge wa Gihundwe, Akagari ka Kamatita.

Muri uwo muganda hakozwe imihanda ibiri, buri umwe ufite uburebure bwa kilometero 2,1, mu bikorwa byo gutunganya ahazubakwa imiturire no guteza imbere ibikorwa remezo.

Mu butumwa yagejeje ku baturage, Minisitiri Bizimana yavuze ko ubuzima bwiza n'imibereho myiza bitangirira mu muryango utekanye, ariko ko ubusinzi buri mu bishobora kuwusubiza inyuma.

Ati 'Umuryango utekanye ni yo soko ya byose. Icyo bivuga ni uko umuryango utekanye uba ufite ubuzima bwiza, imibereho myiza, ubukungu, iterambere, ubuzima, wishoboye.'

Mu gusobanura ingaruka z'inzoga zizwi nk''ibyuma', Minisitiri Bizimana yahereye ku izina ryazo agaragaza uburyo abaturage bakwiye kuzifata.

Ati: 'Icyuma murakizi, icyuma kirakata, kiratema, kiraca, bivuze ko n'iyo kigiye mu mubiri kirawuca. Gica umwijima, impyiko, igifu, byose birashira.'

Yasabye abaturage kwita ku buzima bwabo no kwirinda izo nzoga.

Ati 'Imbaraga nabonye mukorana umuganda ni uko mufite ubuzima bwiza. Duharanire kugira ubuzima bwuzuye butagira kidobya.'

Yakomeje agira ati 'Inzoga rero z'ibyuma tuzange nk'urubyiruko, abakuru dutane na zo.'

Yaburiye abambuka umupaka bajya kunywa 'ibyuma'

Minisitiri Bizimana yavuze ko kuba Rusizi ituranye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Burundi bituma abaturage bo ku mpande z'imipaka bagirana imibanire ya buri munsi, yaba mu bucuruzi, gusangira umuco no gushyingirana.

Yavuze ko ibyo bikwiye kuba umwanya wo kwigiranaho ibyiza, aho kuba inzira yo kwinjiza ingeso mbi.

Ati 'Tugomba kubigiraho ibyiza bafite bihuye n'umuco wacu cyangwa byawunganira tukabyakira, ariko ingeso mbi zihari ntabwo tugomba kuzakira, kuzigana, kuzigira izacu.'

Yatanze urugero ku bambuka umupaka bajya kunywa inzoga zitemewe mu Rwanda, bakibwira ko kuba bazinywereye hanze y'igihugu bivuze ko nta kibazo kirimo.

Ati 'Hari abavuga ngo 'kuko mu Rwanda ntanywa icyuma ndambuka nkinywe nkizane mu nda'. Akabwira n'abapolisi ati 'ko Kanyanga nayishyize mu nda murantwara iki?' Uwo muntu ntarakira, ntaramenya ububi bw'izi nzoga.'

Yavuze ko ubusinzi ari intandaro y'amakimbirane mu ngo, aho umugabo cyangwa umugore wabaye imbata yabwo ashobora kubangamira imibereho y'umuryango.

Ati 'Niba ari umugabo azahora arwana n'umugore, n'umugore ni uko azahora arwana n'umugabo.'
Minisitiri Bizimana yavuze ko ubusinzi bushobora no kugira uruhare mu bibazo birimo inda ziterwa abangavu, asaba urubyiruko kwirinda inzoga n'ibiyobyabwenge, rugashyira imbaraga mu kwiga no kwiteza imbere.

Yavuze ko hari abakobwa batwara inda bafite imyaka 14, 15, 16 na 17, bikabangamira ubuzima bwabo n'ahazaza habo.

Ati 'Ibyo tumaze kubaka nyuma ya Jenoside tudahagaritse ingaruka z'ibyuma byasenyuka, tugasubira inyuma.'

Ni umuganda witabiriwe n’abarimo Polisi n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB

Minisitiri Bizimana Jean Damascène ni umwe mu bari bitabiriye uyu muganda

Uyu muganda witabiriwe ku rwego rwo hejuru

Ubwo Minisitiri Bizimana yari ageze ahabereye umuganda

Uyu muganda wibanze ku ikorwa ry'imihanda y’imigenderano y'ahari gutunganywa site y’imiturire mu kagari ka Kamatita

Ravanelly muri uyu muganda wabereye i Rusizi

Bushali yabanje gukorana umuganda n’ab’i Rusizi

Ni umuganda watangiwemo ubutumwa bwo kurwanya inzoga z’ibyuma

Kayonga Tessy (wambaye ingofero) uri mu bakinnyi bagezweho muri sinema nyarwanda ari mu bitabiriye uyu muganda wabereye i Rusizi

Uyu muganda wabereye mu Karere ka Rusizi Umurenge wa Gihundwe


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyuma-kirakata-kiratema-kiraca-iyo-kigiye-mu-mubiri-kirawuca-minisitiri

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *